Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije CG Rtd Emmanuel Gasana, icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite maze rumuhanisha igifungo cy’ imyaka 3 n’amezi 6, ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 36Frw
Ni mugihe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba ibyaha ibyaha birimo icyo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Kuri ibi byaha Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko nyuma y’ uko umucamanza asuzumwe ibi byaha byose rwamuhanaguyeho icyaha cyo kwakira gusaba no kwakira indonke, ahubwo rumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwabaye mu rubanza rwabaye kuwa 12 Werurwe 2024, maze CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba maze hakurikiraho kuburana mu mizi ku byaha akurikiranweho.
CG (Rtd) Gasana yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa maze asaba ko yarekurwa kuko ibyo yakoze atari agamije gukora icyaha ahubwo yashakaga gufasha abaturage kubona amazi nk’uko rwiyemezamirimo witwa Karinganire yabimubwiraga.
Ubwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwasomaga imyanzuro yarwo kuri uru rubanza, yaba Gasana cyangwa abamwunganira mu mategeko, nta numwe wagaragaye mu rukiko.
Nyuma yo kumenyeshwa imyanzuro yavuze muri uru rubanza, CG (Rtd) Gasana we n’abamwunganira bakaba bemerewe kujuririra uyu mwanzuro mugihe baba batawishimiye.
CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, kuri ubu akaba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye iri Mageragere.
Rwandatribune.com