Kuva kuwa 24 Gashyantare 2024, Gen Maj Muhindo Akili Mundos wahoze ari umugenzuzi mukuru wungirije w’ingabo za FARDC, arafunzwe ku mabwiriza yatanzwe na Perezida Felix Antoine Tshilombo Tshikedi aho ngo akekwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo.
Umuryango wa Gen Maj Muhindo Akili, ukomeje gutanga impuruza uvuga ko utazi aho aherereye nyuma yo gutabwa muri yombi n’urwego rw’ipereza ruzwi nka MIDIAP ndetse ngo kuva icyo gihe ntibarongera kumuca iryera.
Ikinyamakuru Liberte News , kivuga ko cyaganiye n’abo mu muryango wa Gen maj Muhindo Akili, bakakibwira ko bacyeka ko umuvandimwe wabo atagihumeka umwuka w’abazima.
Philipe Ashamamba umwe mu bavandimwe ba Gen Maj Muhindo Akili, yasabye Perezida Tshisekedi, kubereka umuvandimwe wabo niba hari ibyaha ashinjwa agakurikiranwa n’Ubutabera nk’uko amategeko abiteganya cyangwa se akabaha umurambo niba yaramaze kumwivugana.
Ni ubutumwa uyu muvandimwe wa Gen Maj Muhindo yanashikirike urwego rushinzwe uburenganzira bwa muntu, mu butumwa bwa ONU bushinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri DRC(MONUsCO).
Kugeza ubu, Kinshasa ntiratangaza icyatumye Gen Maj Muhindo Akili Mundos afungwa n’inzego zishinzwe iperereza , gusa andi makuru aturuka I Kinshasa, avuga ko acyekwaho kuba mu gatsiko k’Abasirika bifuza gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi .
Ni agatsiko kabarizwamo aba Jenarari bahoze ari inkoramutima za Joseph Kabila wahoze ayobora DRC barimo uzwi cyane Gen Gabriere Amisi alias Tango fort. Ni mu gihe ku rundi ruhande Gen Maj Muhindo avugwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo ndetse Monusco ikaba yaramushyize ku rutonde rw’abashinjwa ibyaha by’Intambara, ariko ubutabera bukaba butaratangira ku mukurikirana kuri ibyo byaha.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com