Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse kuwa mbere i Kigali, Perezida Kagame yavuze atari kumarana amasaha, we na Perezida wa Afurika y’Epfo Cylire Ramafoza , ngo batekuganirs ku makimbirane yo muri Congo.
Perezida Kagame yagize ati: “Ndumva twaragize ikiganiro cyiza, twumvise neza uko ibintu byifashe, kandi birashoboka ko haba n’inzira nziza twafatanya mu gukemura ikibazo. Naranyuzwe.”
Mbere yo kuva mu Rwanda, Perezida Ramaphosa yabwiye abanyamakuru ko ahavanye “imbaraga n’ubushake bushya” bwo gushaka “igisubizo cya politike” kuri iyi ntambara.
Abakurikiranira hafi ibya politike yo muri Congo basanga igihe kigeze ngo inyeshyamba za M23 na Leta ya Kinshasa bajye ku meza y’ibiganiro, aha rero niho abasesenguzi basanga ingabo za SADC zishobora guhita zisubira mu bihugu byazo.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com