Abanyapolitiki icyenda barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye z’igihugu bongerewe kuri 12 basanzwe bibukirwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero. Aba bose bishwe bazizwa ibitekerezo byabo byabaga bigamije kurwanya umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Mata 2024, ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Icyunamo gihuzwa no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyapolitiki 9 bongewe mu bibukirwa ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero ni Ngulinzira Boniface, Prof Rumiya Jean Gualbert, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Ruzindana Godefroid, Dr Gafaranga Théoneste, Ndagijimana Callixte, Nyagasaza Narcisse, Gisagara Jean Marie Vianney na Rwabukwisi Vincent (Ravi).
Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukama Abbas, yavuze ko abanyapolitiki bibukwa bishwe bazira ubutwari bwo kwanga ikibi no kurwanya ingoma y’igitugu.
Ati “Ku rutonde rw’abanyapolitiki basanzwe bashyinguye kuri uru rwibutso hiyongereyeho abandi icyenda, na bo baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari no kwanga akarengane.’’
Abanyapolitiki bongewe ku rutonde rw’abibukwa rugizwe n’abakozweho ubushakashatsi na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Dr Jean Damascène, yavuze ko batoranyijwe hashingiwe ku bimenyetso birimo inyandiko, imbwirwaruhame, ubuhamya, amashusho yabo n’ibindi.
Yagize ati “Barwanyije Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ariko amazina yabo akaba atagaragaraga kuri uru rwibutso rwashyiriweho abanyapolitiki nkabo.’’
Yashimangiye ko abanyapolitiki bibukwa batanze urugero rwo gushyira Ubumwe bw’Abanyarwanda hejuru y’ibindi byose bakaburutisha gucamo ibice abaturage no kuryanisha abanyarwanda.
Yakomeje ati “Kugaragaza no kumenyekanisha ibikorwa by’indakemwa byabaranze ni intambwe yo gukomeza guhesha icyubahiro Politiki nziza, yubaka igihugu ndetse ishimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”
Yavuze ko buri wese muri bo yaranzwe n’ishyaka, gukunda igihugu no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abana ba Ngulinzira Boniface bashimye ubutwari bwaranze umubyeyi wabo wanazize ibitekerezo bye, banagaragaza inzira y’umusaraba banyuzemo kugeza barokotse, bagahungira mu Bubiligi.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yavuze ko abanyapolitiki bibukwa bakwiye icyubahiro kuko barwanyije ingoma y’igitugu, banaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Kwibuka aba banyapolitiki ni igikorwa cy’ingenzi kitwibutsa urugero rwiza rwabo mu kwitandukanya n’ikibi no kwanga akarengane mu Banyarwanda.’’
Yagaragaje kandi ko Jenoside itari gushoboka, iyo iza kuba itarateguwe ngo ingengabitekerezo yayo icengezwe mu mitwe y’abaturage.
Ati “Amashyaka ya Politiki n’abanyapolitiki ni bo basenye igihugu bakigeza ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.’’
Yasabye imitwe ya Politiki kubakira ku ndangagaciro zikwiye mu kuganisha Igihugu mu cyerekezo kizima.
Ati “Imitwe ya politiki dufite uyu munsi n’abanyapolitiki bayo bafite inshingano ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira iteka ubumwe bw’Abanyarwanda mu bikorwa byabo bya politiki.’’
Igikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo cyakozwe hibukwa abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo bashyinguye mu Rwibutso rwa Rebero ruri mu Mujyi wa Kigali.
Rwandatribune.com