Nyuma y’amagambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRCongo Christophe Lutundula, aheruka kuvugira I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Nteko Rusange ya ONU yateranye ku nshuro ya 77, aho yatangaje ko FARDC itazongera kwigora irwanya M23 ahubwo ko bahisemo inzira y’ibiganiro,umutwe wa M23 wavuze ingingo zikomeye ,wifuza ko zakubahirizwa kugirango uhagarike intambara watangije kuri DRCongo mu gihe Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bwaba bwemeye ibyo Biganiro .
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune ejo kuwa 23 Nzeri 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya Gisirikare, yavuze ko igihugu cya DRCongo kimaze imyaka myinshi cyugarijwe n’ibibazo uruhuru, birimo impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda zahungiye mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari nk’u Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Tanzaniya n’ahandi, ndetse ko mubyo M23 irwanira, ari ukugirango izi mpunzi zose Zitahe iwabo muri DR Congo nta yandi mananiza, kandi zihabwe uburenganzira bwazo nk’abandi Banyekongo.
Maj Willy Ngoma, akomeze avuga ko ibindi M23 yifuza ko byakemuka kugirango ishire intwaro hasi, harimo Ubwicanyi, ihohoterwa, n’ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bafatwa nkaho atari Abenegihugu, ahubwo bagahora bashinjwa kuba abanyamahanga bigakorwa Leta ya DR Congo irebera kandi Inabishigikiye .
Yagize ati:” Kugirango twemere guhagarika intambara, Leta ya DRCongo igomba kwemera ko Abanyekongo Bavuga ikinyarwanda bahunze akarenga, guhohoterwa ,ivangura n’ubwicanyi bagomba gutaha bose nta yandi Mananiza.
Ikindi n’uko impamavu zatumye bahunga zirimo kwicwa, guhohoterwa n’ivangura ribakorerwa, zigomba Kurangira bagatura mu Gihugu cyabo mu mahoro batekanye, kandi bafite uburenganzira busesuye nk’abandi Banyekongo.
Ntago byumvikana ukuntu i Minembwe, Abanyamulenge bicwa Leta irebera ntigire icyo ibikoraho,muri Ituri aba Hema baricwa ntihagire icyo Leta ibikoraho ,beni, Rutshuru ,Masisisi naho n’uko.
Ibi bigomba guhagarara Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakagira uburenganzi mu gihugu cyabo.”
Maj Wlly Ngoma, yarangije avuga ko n’ubwo DRcongo yugarijwe n’ibibazo uruhuru birimo umutekano muke, Ruswa, ubukene,ubushomeri ,kutagira ibikorwa remezo, kunyereza umutungo w’igihugu n’ibindi, ibi bibazo Aribyo biraje Inshinga M23 ,ndetse ko mu gihe bidakemutse ,M23 idateze gushira intwaro hasi ahubwo ko Izakomeza kurwana Kugeza igeze ku ntego zayo zose.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com