Ubuyobozibw’Umurengewa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge buravugako hagiyekubakwa urukuta ruzaba ruriho amazina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bityo bagasaba abantu gutanga amakuru kugira ngo n’abatarashyingurwa bamenyekane bashyingurwe mu cyubahiro.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 16 Mata 2024 aho uyu Murenge wa Kimisagara wibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baribatuye muri uyu Murenge.
Kalisa Jean Sauver Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu Murenge avuga ko hagiye kubakwa urukuta ruzaba rugamije gusigasira amateka y’Abatutsi bazize Jenoside aho iki gikorwa kigeze kure gikorwa.
Ati: ”Twabanje gushaka ikibanza kuko bizajyana no kubaka inyubako nshya y’Umurenge, ariko cyarabonetse, ubu igikurikiye ho nuko tugiye gutangira ibikorwa byo kubaka ibiro bishya by’ Umurenge n’ urukuta ruzaba ruriho amazina y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bo muri Kimisagara mu rwego rwo kubaha icyubahiro bakwiye”.
Kalisa akomeza asaba abantu gutanga amakuru y’ ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe ariko bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo n’abo bazashyingurwe ndetse banashyirwe kuri urwo rukuta.
Avuga kandi ko uwatanga amakuru k’ubushake ntankurikizi yahura na yo ariko akaburira uwakwinangira akazavumburwa nyuma ko yahura n’ibibazo byo guhabwa ibihano.
Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge wari n’Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa Madame Esperance Nshutiraguma wavuze ko Abatutsi bishwe muri Jenoside by’umwihariko abo muri Kimisagara bagomba guhabwa icyubahiro kibakwiriye bityo akaburira abinangira gutanga amakuru ko bazahura n’ibihano.
Avuga ko hagiye kubaho igikorwa cyo gukangurira abantu batandukanye ndetse bakazagera no mu Magereza basaba abantu gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo na bo bashyingurwe mu cyubahiro.
Avugako kuba hashize imyaka 30 hakiri abinangira gutanga amakuru ari igikorwa cy’Ubumuntu buke, agasaba bene abo kwikosora kuko ngo hagiye kwitabazwa inzira zinyuranye kandi abazatahurwa ko banze gutanga amakuru bakazagezwa mu Butabera bakabiryozwa.
Igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Kimisagara cyabaye kuri uyu wa 16 Mata 2024, hakaba harafashwe iyi tariki nk’itariki yabaye mbi cyane mu 1994 kuko aribwo hishwe Abatutsi benshi muri uyu Murenge wahoze ari Segiteri Kimisagara yayoborwaga n’Uwitwa Rose Karushara bivugwa ko yari umugome cyane kuko ngo yatangaje ko hunamuwe icumu maze abatutsi baribihishe baraza na bo baricwa.
Ni ku nshuro ya 30 mu Murenge wa Kimisagara hibukwa Abatutsi aho iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo kumva zishyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi nyuma ibiganiro bikomereza kurusengero rwa Restauration Church mu Murenge wa Kimisagara.
Norbert NYUZAHAYO
Rwandatribune.com