Igihugu cya Ukraine cyafunguye Ambasade yacyo ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gukomeza umubano w’iki gihugu n’u Rwanda ndetse n’ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Iki gikorwa cyabaye ejo kuwa Kane, tariki 18 Mata 2024, aho cyakozwe na Subkh Maksym Aliyovych, Intumwa idasanzwe ya Ukraine mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika afatanyije n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clémentine Mukeka.
Ubwo hafungurwaga iyi ambasade, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Clémentine Mukeka yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye yo gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Ukraine.
Yagize ati “Uku gufungura ku mugaragaro iyi ambasade, ntabwo ari igikorwa cy’umuhango gusa ahubwo ni intambwe ijya mbere mu gukomeza umubano hagati y’ibihugu byacu.”
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abandi banyapolitiki bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Muri Gicurasi 2023 ni bwo habayeho ibiganiro bigamije guharurira inzira umubano hagati ya Ukraine n’u Rwanda.
Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine, Dmytro Kuleba wari mu ruzinduko mu Rwanda, banasinya ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi byakurikiwe no guhura kw’abakuru b’ibihugu byombi mu Busuwisi mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu bw’Isi, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku ntambara iri kubera muri Ukraine ndetse n’ingamba zihari zo gushaka umuti w’amakimbirane.
Subkh Maksym Aliyovych, Intumwa idasanzwe ya Ukraine mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri akaba yarakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho we n’itsinda ayoboye yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva.
Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo Igihugu cyanyuzemo mu kongera kwiyubaka kugeza ku ntambwe kugezeho ubu.
Rwandatribune.com