Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo cy’imyaka Umunani, uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere (Gitifu) n’imyaka Irindwi k’uwari ushinzwe imirimo rusange y’akarere (DM).
Urukiko rukatiye bariya bari abayobozi igifungo nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha bitandukanye birimo Gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri n’ibindi.
Amakuru yamenyekanye n’uko urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe
Urukiko rwemeje ko Niyonshimye Olivier ahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko kandi rwemeje ko Niyonshimye Olivier ahamwe n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahanishije Niyonshimye Olivier wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza (Gitifu) igifungo cy’imyaka 8 no gutanga ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4000,000) ku byaha byombi yahamijwe.
Urukiko kandi rwemeje ko Mpitiye Jean Bosco ahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mugutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwahanishije Mpitiye Jean Bosco wahoze ashinzwe amasoko ya leta mu karere ka Nyanza igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri (2000,000Frw) ku cyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko kandi rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko Nkurunziza Enock ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mugutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwahanishije Nkurunziza Enock wari ushinzwe imirimo rusange (DM) mu karere ka Nyanza igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri (2000,000Frw) ku cyaha cyo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwemeje ko Niyonshimye Olivier wari gitifu w’akarere ka Nyanza na Mpitiye Jean Bosco wahoze ashinzwe amasoko ya leta badahamwa n’icyaha cyo guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.
Bariya bayobozi bose batawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2023 bafungirwa mu mujyi wa Kigali.
Mu kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bararekuwe by’agateganyo nyuma urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rwongera kubata muri yombi.
RIB ivuga ko yabonye ibindi bimenyetso none bakaba bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye bikaba bafungiye mu mujyi wa Kigali mu igororero rya Nyarugenge ahazwi nka gereza ya Mageragere.
Rwandatribune.com