Umuvugizi wa Guverinoma y’uRwanda Madame Yolanda mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru AFP yanyomoje ibirego by’igihugu cya Congo,aho Leta y’iki gihugu ivuga ko yiteguye kurega uruganda rwa Apple iruryoza gukorana n’uRwanda ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Madame Makolo avuga ko ibi birego ari ibihimbano ko buri gihe Congo ihora ihimba ibinyoma bigamije kwanduza isura y’uRwanda,ubuvugizi bw’uruganda Apple kandi narwo rwateye utwatsi invugo za Congo ivuga ko uburyo ibona amabuye yo gukoramo ibicuruzwa bwabyo ,bikorwa mu nzira nziza .
Raporo zitandukanye zigaragaza ko ku rwego rw’Isi, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu kugira amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan, ku mwanya wa 12 mu kugira Gasegereti n’umwanya wa munani mu kugira aya Wolfram.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com