Kiliziya Gatulika, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasabye ubutabera bwo muri icyo gihugu kubanza kwiga kuri Karidinali Frodolin Ambongo, nyuma bakabona kugira ibyo bamushinja.
Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, binyuze ku mucamanza mukuru wa Repubulika y’iki gihugu, bwashatse gushinja Karidinali Frodolin Ambongo, ibyaha birimo guca intege abasirikare bari ku rugamba.
Ubushinjacyaha bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwari bwatangaje ko bugiye gukora iperereza kuri Karidinali Frodolin Ambongo, uwo bwavugaga ko abangamiye igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).
Ninyuma y’uko Ambongo aheruka kuvuga ijambo riremereye, agaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bunaniwe mu nzego zose, bigaha urwaho abatavuga rumwe na leta barimo na M23.
Ku munsi wa Pasika, Karidinali Frodolin Ambongo yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bumeze nk’u murwayi uri muri koma, usigaje gato agahuhuka.
Nyuma y’ubwo yongeye kumvikana ashinja ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo, avuga ko FDLR irimo abasize bakoze genocide mu Rwanda, ndetse avuga ko iyo mitwe ikorana n’u butegetsi bwa Kinshasa, iteye ubwoba idini rya Katolika, ngo kuko yica abenegihugu bayo.
Ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 28 Mata2024, Kiliziya Gatolika yabwiye ubushinjacyaha bukuru bwa Leta ya Kinshasa, ko bidashoboka ko baburanisha Karidinali Frodolin Ambongo.
Nk’uko babisobanura bagize bati: “Umushinjacyaha mukuru yinjiye mu bimurenze imbaraga”.
Bavuga ko bakurikije ingingo ya 8 ku gika cyayo cya 2, havuga amasezerano leta ya Kinshasa yagiranye na Vatikan ko icyo gihugu kidafite ububasha bwo gukurikirana Padili cyangwa umwepisikopi wa Kiliziya Gatulika, batabanjye kubimenyesha ubuyobozi bw’i Roma.
Kiliziya Gatolika, ibi babisobanuriye imbere y’urukiko rwiremezo ku munsi w’ejo hashize. Gusa kugeza ubu umwuka mubi hagati y’u butegetsi bwa Kinshasa na Kiliziya Gatulika ukomeje gututumba.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com