Frank Diango umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,yatangaje ko guhura Hagati ya Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika mu nteko Rusange ya ONU bikozwe na Perezida Emmanuel Macro w’Ubufaransa, nta musarura biteze gutanga ahubwo ko Ari ugukinga Abanyekongo ibikarito ku maso.
Frank Diango akomeza avuga ko nk’umunyapolitiki w’inararibonye, igikorwa cya Perezida Macro cyo guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ,nta musarura kizaha abanyekongo ngo kuko ukuri nyako kw’ikibazo cya M23 kwirengagizwa kenshi ,ndetse ko ntacyo bizahindura ku ntambara M23 yatangije kuri DR Congo.
Yagize ati:” guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi bikozwe na Perezida Emmanuel Macro i New York, ni Ugukinga Abanyekongo ibikarito ku maso ,kuko nta musaruro cyangwa inyungu abanyekongo bazabikuramo, cyane cyane ko ukuri kuri kino kibazo cya M23 kwakunze kwirengagizwa kenshi kandi nta nicyo bizahindura ku ntambara M23 yatangije kuri DRCongo. Ibyo mu bimenye neza niko bimeze.”
Kuri Frank Diango ,ngo ibiganiro byose yaba ibya Luanda muri Angola . i Nairobi muri Kenya Perezida Kagame Yagiranye na Felix Tshisekedi nta musaruro byigeze bitanga ndetse ko bitungukiye abanyekongo ,ngo kuko buri Gihe bashira imbere M23 basaba ko yakwinjizwa mu ngabo za Leta , ariko bagasuzugura FARDC nk’aho vuba aha Baheruka kwemeza ko ibikorwa by’ingabo zihuriweho za EAC ,bizayoborwa n’Umujenerali w’Umunyakenya.
Frank Diango kandi, ngo asanga Ubufaransa nta bushobozi bufite bwo gukemura ikibazo DR Congo ifitanye n’u Rwanda, ahubwo ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) cyangwa se Uburusiya, aribo bonyine babasha Gukemura icyo kibazo.
Kuri iyi ngingo ,Frank Diango yatanze urugero rwo muri Centre Afurika, Mali, na Burkina Faso avuga ko Ubufaransa bwatsinzwe mu gukemura ibibazo byaho,bikaba bigaragaza ubushoboi bucye bw’Ubufaransa mubya Diporomasi mpuzamahanga, ndetse ko butazanabasha gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRCongo kubera M23.
Twibutse ko Frank Diango ,aheruka gusaba Perezida Felix Tshisekedi gukusanya intwaro zose zishoboka bagatera u Rwanda ngo kuko ariwo muti wonyine DR Congo isigaranye wo gukemura ku buryo bwa burundu ikibazo cya M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Harya mwese muribamwe nta numwe utekereza ibinyuranye nibyundi? nikibazo pe!!!! kugura imbunda nyinshi zitagira abazirasa byo bivuze ngwiki? Nimuzigure nababwiriki. Ark ababasivire ba Congo Bose Nyina ubabyara numwe ?murababaje ark nimwerure mutinya u Rda pepepe.
Dore ukogisa na ma escorts ye wagira ngo nabasukuti cg Aba JA nibo uzarwanusha ufata u Rda? Epuuuuuu