Ku itariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Ni umwanya Isi yose irushaho kuzirikana ko umurimo n’ishoramari ari byo byonyine bibyara ubukungu, iyo bikoranwe ubwitange n’ubuhanga bya ngombwa.
Uyu munsi wongeye kwizihizwa abakozi bo mu Rwanda bagihanze amaso Leta ibyerekeranye no kugena umushahara fatizo nk’uko itegeko rigenga umurimo ribivuga.
Hon. Dr. Habineza Frank, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DPGR, avuga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko rishyiraho umushahara fatizo mushya ryatowe n’Abadepite, waraheze mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Muri Werurwe 2024, mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Hon. Dr. Habineza Frank yavuze ko ababazwa no kuba uyu mushinga waraheze mu biro bya Minisitiri w’intebe.
Yagize Ati “Ikibazo cy’umushara fatizo twagisize muri Manifesto yacu muri 2017, ndetse tugeze mu nteko ishingamategeko dukomeza kukigarukaho, na komisiyo nkoreramo y’imibereho myiza, twagiye gusura abaturage batubwira ko kibabangamiye cyane, kuko abakoresha benshi bahemba bakanakoresha abakozi uko bishakiye.”
Akomeza avuga ko iki kibazo bakibajije Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo aho umushinga w’itegeko ugeze, inshuro nyinshi zishoboka ariko igisubizo bahabwaga kikaba kimwe ko “Umushinga uri kwa Minisitiri w’Intebe.”
Dr. HABINEZA Asanga iki kibazo kiri nanone mu bizashingirwaho muri Manifesito y’ishyaka DPGR mu kwiyamamaza mu matora ateganijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, kuko asanga kiri mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Muri 2018 nibwo abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite batoye itegeko rishya rigenga umurimo rishyiraho umushara fatizo, ryagombaga gusimbura iryari rimazeho imyaka 34 ariko kugeza kuri uyu munsi akaba ntakirarikorwaho.
Si Hon. Dr. Franka HABINEZA gusa usaba ko umushahara fatizo w’umukozi wavugururwa kuko na Sendika z’abakozi zimaze imyaka myinshi zisaba ko umushahara fatizo wakongerwa kuko uriho utajyanye n’ibiciro biri ku isoko, ndetse udashobora no gufasha umukozi gutera imbere.
Ingingo ya 76 y’itegeko 130/2009 ryo kuwa 27 Gicurasi 2009 mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, riteganya ko imishahara fatizo igenwa hakurikijwe ibyiciro by’imirimo igenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ariko ntibyigeze bikorwa.
Itegeko ry’umurimo rigizwe n’ingingo 126, aho ryatowe n’abadepite 59 bitabiriye inteko rusange, ryatowe kugira ngo rihuzwe n’itegeko nshinga rivuguruye ryatowe muri 2015, nyuma y’uko iryari ricyuye igihe ryari rihuye n’iryo muri 2003.
Inyandiko zigaragaza ko umushahara fatizo wa mbere wagiyeho mu Rwanda mu mwaka w’i 1949 wari amafaranga abiri (2 Frw), waje gusimburwa n’amafaranga atanu (5 Frw) mu 1950, usimburwa nuw’mafaranga umunani n’igice (8.5 Frw) mu 1960, waje kwiyongera muri 1974 ugezwa ku mafaranga mirongo itandatu (60 Frw), maze mu 1980 agirwa amafaranga ijana (100 Frw) ari nayo akigenderwaho kugeza kuri uyu munsi.
Rwandatribune.com