Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 23 Nzeri 2022, yashimye byimazeyo Umukuru w’Igihugu, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo washinje u Rwanda gukorana na M23 imbere y’abagize inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye.
Mu nama y’Abaminisitiri Perezida Tshisekedi yayoboye yifashishije ikoranabunga, Minisitiri w’Intebo Jean Michael Sama Lukonde yasabye abandi Baminisitiri bagenzi be gukomera mu mashyi Perezida Tshisekedi wari ukiri i New York bamushimira umuhati yagize wo kwereka amahanga ko u Rwanda ari umushotoranyi ukomeye wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Lukonde kandi yaboneyeho gushimira Perezida ngo ku bw’umuhate no gushikama yagize ubwo yasabaga abagize Akanama k’Umutekano ku Isi gusuzuma ibikubiye muri Raporo yakozwe n’Impuguke za UN ishinja u Rwanda kuba umuterankunga wa M23 ikomeje gushinga imizi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuwa 21 Nzeri 2022, Perezida Tshisekedi yabwiye abitabiriye Inteko Rusange ya UN yateranaga ku nshuro yayo ya 77 ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo zigafata umujyi wa Bunagana n’ibindi bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rwitwaje umutwe wa M 23. Perezida Tshsisekedi yavuze ko atakwirirwa agaruka ku bimenyetso ahubwo yemeza ko ibimenyetso bikomeye byose bikubiye muri Raporo y’Impuguke za UN ndetse ngo iyi Raporo ikaba yaranahawe akanama k’Umutekano ku Isi (LONI).
Kuva yavuga iri jambo, Perezida Tshisekdi yatangiye gufatwa nk’intwari yatinyutse kugaragaza ubuhemu u Rwanda rukorera abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, binyuze mu bufasha ruha abarwanyi b’umutwe wa M23.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Ubwo perezida Paul Kagame yageza ijambo ku bitabiriye iyi nteko rusange asa n’usubiza ibyo u Rwanda rwashinjwe na Perezida wa RD Congo ,yavuze ko imikino yo gushinjanya amakosa no kwitana ba mwana ataribyo bizakemura ibibazo by’umutekano w’Uburasirazuba bwa Congo.
Perezida Kagame yanabonmeyeho kugira inama Abayobozi ba RD Congo ko hakenewe uburyo bwihuse bwo kurandura imitwe yitwara gisirikare ikorera muri RDC. Yanavuze ko uburyo asanga bwakwihutisha iyi gahunda, ari uko RD Congo yagirana n’ibindi bihugu amasezerano yo gutabarana, nk’uko ibihugu nka Centrafrique na Mozambique byakoresheje bene ubu buryo bigatanga umusaruro.