Prezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, ejo ku cyumweru nibwo yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu agirira ku mugabane w’Ubulaya. Ni mu gihe ibihugu byo kuri uyu mugabane bitumvikana ku ku kuntu byabitwaramo ku bijanye n’imigenderanire n’Ubushinwa bitewe n’imbaraga n’igihagararo cyabwo bikomeje gutitiza amahanga.
Urugendo Prezida Xi Jinping agirira ku mugabane w’ Uburaya akaba yarutangiriye mu gihugu cy’Ubufaransa, nyuma akazarukomereza mu bihugu bya Seribiya na Hongiriya, bihugu byombi bibonwa ko bicuditse n’Ubushinwa hamwe na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.
Ibyo bihugu kandi bikaba bibona inkunga zikomeye zikomotse mu Bushinwa. Ubwo yari ageze mu Bufaransa, Prezida Xi Jinping yakiwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubufransa, Gabriel Attal. Akihagera, Jinping yatangaje ko afite icyizere ko urugendo rwe ruzashyigikira imigenderanire myiza hagati y’igihugu cye n’Ubufaransa, kandi bikazahura umutekano w’amahanga
Kuri uyu munsi kuwa mbere, Prezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, araza kwakira mugenziwe Prezida Xi jinping, aba bategetsi bombi bakaza kubonana kandi n’umukuru w’inama y’ububozi y’umuryango w’ubumwe bw’Ubulaya, Ursula von der Leyen.
Biteganijwe ko Ursula von der Leyen yifatanya na Macron mu gutuma Ubushinwa bwubahiriza imigambi myiza mu by’ubucuruzi n’umugabane w’Ubulayi, hamwe no gukoresha ingufu n’igihagararo cyabwo mu gusaba Uburusiya kugira ngo buhagarike intambara yabwo muri Ukraine.
Ubushinwa bwatangaje ko ntaruhande na rumwe buhengamiyeho mu ntambara irimo kubera muri Ukraine. Nyamara Ubushinwa ntibwahemye gushinjwa ko bufasha Uburusiya mu kubuha ibikoresho bikomeye bukoresha mu gucura ibitwaro bya kirimbuzi bukoresha muri Ukraine.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulaya waratangije iperereza ku migambi y’Ubushinwa yo gufata mu mugongo mu buryo budakwirikiye amashirahamwe n’imiryango ikora ubucuruzi mu bituma butera imbere cyane kurusha ubwo ku mugabane w’Ubulaya.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulaya ushobora kuzashyiraho imisor ihambaye ku bicuruzwa bitari bike biturutse mu Bushinwa.
Urugendo rwa Prezida Xi Jinping, ku mugabane w’Ubulaya rukazakurikiranirwa hafi n’abategetsi ba Reta ya Amerika i Washington. (AP)
Rwandatribune.com