Umurwanyi wa AFC/M23 uzafatirwa mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro azahanywa bikomeye
Ihuriro AFC rigizwe n’imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryabujije abasirikare, abanyapolitiki baryo n’abana kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice igenzura.
Ni icyemezo cyatangajwe n’Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, nyuma y’aho mu cyumweru gishize umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 ufatwa nk’igisirikare cy’iri huriro ufashe agace ka Rubaya gakungahaye kuri Coltan.
Yagize ati “Birabujijwe cyane ku banyamuryango, abayobozi n’abanyapolitiki ba AFC, kimwe n’abofisiye n’abagize umutwe wa ARC kwivanga cyangwa kugira uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mu bucukuzi cyangwa mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu bice byabohowe.”
Uyu munyapolitiki yakomeje ati “Abana batujuje imyaka y’ubukure babujijwe kujya mu birombe by’amabuye y’agaciro mu bice byabohowe.”
Nangaa yatangaje ko ba rwiyemezamirimo bubahiriza amategeko n’amabwiriza by’igihugu ari bo bemerewe gukomeza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ibi bice.
Nangaa yasabye abarwanyi ba ARC/M23, abanyapolitiki n’abana kutajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Ubwanditsi