Nyuma y’uko abakozi ba Kenya Airways barekuwe n’urwego rwa DEMIAP ingendo zigiye gukomeza muri Congo-Kinshasa
Sosiyete y’Abanyakenya itwara abantu n’ibintu yifashishije indege, Kenya Airways (KQ), yatangaje ko kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024 irasubukura ingendo zayo i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’aho urwego rw’igisirikare cya RDC rushinzwe iperereza, DEMIAP, rurekuye abakozi bayo babiri rwari rufunze kuva tariki ya 19 Mata 2024.
Nk’uko KQ yari yabisobanuye mu butumwa bubatabariza, abakozi ba DEMIAP babataye muri yombi, babashinja gushyira umuzigo mu ndege kandi utari ufitiwe ibyangombwa, gusa ngo si ko byari bimeze kuko utigeze ushyirwamo.
Iyi sosiyete yasobanuye ko abarimo abayobozi bayo, Minisitiri w’Intebe, Musalia Mudavadi n’abayobozi ba Ambasade ya Kenya i Kinshasa bakurikiranye ikibazo cy’aba bakozi kugeza bafunguwe.
Nk’uko yabitangaje mbere, KQ yashimangiye ko barenganaga. Iti “Dushimangiye ko aba bakozi ari abere kandi ko bakoraga akazi kabo bakurikije amabwiriza. Kandi tuzakomeza kubashyigikira.”
Ingendo za KQ i Kinshasa zahagaritswe by’agateganyo tariki ya 30 Mata 2024. Umuyobozi wayo, Allan Kilavuka, yasobanuye ko byatewe n’uko ifungwa ry’aba bakozi ryahungabanyije imikorere y’iyi sosiyete ku kibuga cy’indege cya N’Djili.
Icyemezo cy’iyi sosiyete cyashoboraga gutuma ibiciro by’ingendo z’indege zijya cyangwa ziva i Kinshasa bitumbagira, kuko ni yo sosiyete ya kabiri yatwaraga benshi.
Mu bagenzi 5.342 bava kuri iki kibuga cy’indege kiri i Kinshasa ku cyumweru, KQ itwaramo 34%. Ethiopian Airlines yo yiharira abagenzi 63%.
Umuyobozi wa KQ, Allan Kilavuka, yari yatangaje ko ifungwa ry’aba bakozi ryabangamiye imikorere ya sosiyete yabo