Umutwe wa M23 waba ariwo urikugenzura agace ka Sake na Bweramana mu mirwano yabaye mu rukerera
Isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Goma ivuga ko hakiri urujijo rwo kuba ingabo za Leta FARDC zaba zikiri muri Sake,umwe mu bakozi ba MONUSCO yabwiye umunyamakuru wacu uri Goma ko babonye amakuru avuga ko umutwe wa M23 wagabye igitero gikomeye kuri FARDC na Wazalendo bakirukanywa muri Sake,uyu mutangabuhamya kandi avuga ko intambara yatangiye saa munane z’ijoro.
Umwe mu babyiboneye n’amaso avuga ko babonye imodoka za gisilikare zirigutunda inkomere zivanwa Sake zerekezwa mu bitaro bya CBK,kandi ko hari icyoba cyinshi mu mujyi wa Goma,hagati aho ingabo za Leta zikaba zakomeje kurunda ibikoresho byinshi ahitwa Buragiza.
Umwe mu banyamakuru bakomeye Micombero Batubenga abicishije kuri twiteer yavuze ko M23 irikugenzura agace ka Bweramana n’inkemgero z’umujyi wa Minova kandi hari ababuze uko basohoka MINOVA kubera kwikanga M23.
Mukamuhire Charlotte