Diane Rwigara yabwiye BBC ko yafashe icyemezo cyo kongera kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.
Diane yaherukaga kugerageza ibi mu 2017 ariko kandidatire ye yanzwe na komisiyo y’amatora ivuga ko yakusanyije imikono mihimbano y’abantu basabwa muri buri karere kugira ngo umuntu yemerwe nk’umukandida ku mwanya wa perezida.
Diane yahakanye ibi avuga ko yari yujuje ibisabwa kugira ngo yiyamamaze ahubwo ko yavanywe mu biyamamaza kubera impamvu za politike.
Uyu munsi ntiyahise asubiza ibibazo ku bijyanye n’uku kongera kwiyamamaza, gusa yemeje ko ari byo koko agiye kwiyamamaza nanone.
Mu 2017 yatangaje ibibazo bitandukanye mu Rwanda ashaka gukemura aramutse atowe, ariko amaze gutangaza iyo gahunda ye hakurikiyeho ibikorwa bitandukanye byo kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe yarafashwe arafungwa, we na nyina, na murumuna we Anne Rwigara, baregwa ibyaha byo kunyereza imisoro, ibyaha bo bahakanye. Kuri Diane hiyongeragaho n’icyaha cyo gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi buriho mu Rwanda. Icyaha yahakanye kandi yagizweho umwere.
Byitezwe ko no kuri iyi nshuro Diane Rwigara yaza nk’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ntibizwi neza niba Diane Rwigara atazarebwa n’ingingo z’ubusembwa mu by’amategeko kuko yamaze hafi umwaka umwe afunze hagati ya 2017 na 2018.
Diane, w’ikigero cy’imyaka 42, ni umukobwa wa Assinapol Rwigara, umunyemari wapfuye mu 2015 mu buryo butavugwaho rumwe, polisi yatangaje ko yishwe n’impanuka yo mu muhanda mu gihe umuryango we uvuga ko yapfuye yishwe.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com