Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bukomeje gukoresha uburyo bwose bushoboka mu gusebya no guharabika isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Kuwa 8 Gicurasi 2024 ,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Christophe Lutundula, yatumije igitaraganya abahagarariye ibihugu byabo I Kinshasasa, by’umwihariko abaturuka mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Mu biganiro bagiranye, Christophe Lutundula yavuze ko yifuje kubasobanurira gahunda za Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ndetse ko zifite aho zihuriye n’ikibazo cy’intambara umutwe wa M23 watangije ku butegetsi bwa Kinshasa, ikaba igiye kumara imyaka itatu yose ibera mu burasirazuba bwa DRC.
Christophe Lutundula, yabwiye aba ba dipolomate bo ku mugabane w’Uburayi ko Perezida Paul Kagame ,nta gahunda afite yo gukura ingabo ze ku butaka bwa DRC ndetse ko nawe ubwe yabyemeje, mu kiganiro aherutse kugirana n’itanagazamakuru.
Ati:” Perezida Kagame mu kiganiro aheruka kugirana n’itanagazamakuru yavuze ko atazakura ingabo ze ku butaka bwa DRC, mu gihe Abatutsi batarahabwa ubutaka bwabo kandi bakanabanza guhabwa uburenganzira bwabo.
Christophe Lutundula yakomeje avuga ko amagambo ya Perezida Kagame, ateye inkeke kandi ko ari ayo kwitondera.
Ati” Kigari ivuga ko Abatutsi muri DRC bicwa ndetse bakorerwa Jenoside, ariko tuzi neza ko ibice M23 yagabyemo ibitero ,ari ibice byiganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu kandi nibo bicwa n’uwo mutwe ushyigikiwe wa RDF”
Aha Christophe Lutundula, yahise agaragaza ko u Rwanda ruri gutegura gukorera Abahutu bo muri DRC Jenoside binyuze mu kuryanisha amoko, aho kuba Abatutsi nk’uko rubishinja Kinshasasa
Christophe Lutundu akomeje kuyobya uburari!
N’ubwo Christophe Lutundula yatumije aba badiporomate bo ku mugabane w’Uburayi agamije guharabika u Rwanda , ibimenyetso byashizwe hanze n’imiryango mpuzamahanga itandukanye harimo na ONU, bigaragaza ko imvugo z’urwango n’ibikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi ,bikomeje kwibasira Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi muri DRC.
Ibi bikorwa byibasira Abatutsi muri DRC kandi ,bikorwa Ubutegetsi bwa Kinshasa burebera aho kubirwanya cyangwa se ngo buhane ababigiramo uruhare ,ahubwo gubahindukira bugakorana nabo kuko hari n’ abababarizwa muri Guverinoma y’Iki gihugu no mu nzego z’Umutekano.
Kuba Kinshasa ishyigikira abakora ubu bwicanyi barimo Wazalendo,FARDC,FDLR n’ingabo z’Uburundi , n’abandi Banyapolitiki bari imbere mu butegetsi barangwa n’imvugo z’urwango,niho benshi baheraho bavuga ko guverinoma ya DRC ibushyigikiye ndetse ifite ukuboko mu bikorwa by’urugomo byibasira Abatutsi .
Ibi ,biri mubyatumye Abatutsi muri DRC bahungira mu bihugu bituranyi kuva mu myaka irenga 20 ishize kugeza magingo aya ndetse akaba ari nabyo Perezida Paul Kagame, akunze kugaragaza avuga ko aba bantu bakwiye guhabwa uburengenzira bwabo, nyamara Kinshasa yo ikabibona ukundi kubera inyungu za politiki.
Ni muri urwo rwego Kinshasa, idahwema kugaragaza ko u Rwanda rutera inkunga M23 umutwe ugizwe ahanini n’Abavuga Ikinyarwanda, aho gukemura ikibazo cyabo ahubwo ikaba yarahisemo kubarwanya ikoresheshe imbaraga za Gisirikare.
Christophe Lutundula kandi, yabeshye nkana ubwo yabwiraga aba badiporomate ko Perezida KAgame yavuze ko atazakura Ingabo za RDF muri DRC, mu gihe Perezida Kagame we agaragaza ko intambara mu burasirazuba bwa DRC itazapfa kurangira mu gihe Abanye congo bavuga Ikinyarwanda batarahabwa uburengenzira bwabo kandi ko ikibazo cyabo gifitanye isano n’amateka ashingiye ku icibwa ry’imipaka bikozwe n’abakoroni.
Perezida Kagame, agaraza kenshi ko iki kibazo kigomba gukemuka binyuze mu biganiro bya politiki, mu gihe Kinshasa izaba yemeye kwicarana na M23 bakumvikana kucyakorwa kugirango intambara ihagarare.
Abakurikiranira hafi politiki yo ku marere k’ibiyaga bigari, bavuga Ubutegetsi bwa DRC buyobowe na Perezida Tshisekdi, bwiyemeje kugira u Rwanda urwitazwo ku bibazo by’umutekano n’ibindi byugarije iki gihugu, bugamije guhishira intege nke n’uruhare byabo , nk’uko byanakunze kugaragazwa na bamwe mu Banyapolitiki batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com