Abarwanyi ba Wazalendo babarizwa muri PARECO nabo muri Nyatura yayoborwaga na Gen.Karume bosse bakomeje gusanga umutwe wa M23 ku bwinshi
Byari byitezwe ko umutwe wa M23 nugera muri Kalehe na Masisi abasore benshi bazawugana kandi byari k’umutima :ni amwe mu magambo y’umwe mu batware bagize ubwami bwa Ufamando ya kabiri mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.
Igisonga cy’ubwami bwa Ufamando ya kabiri twahaye izina rya Bizimana k’ubwumutekano we yabwiye Rwandatribune ko abahutu b’abakongomani bari barambiwe ubujura bw’ingabo za Leta na Wazalendo bafatanyije na FDLR,uyu muyobozi avuga ko abaturage ayoboye bayoboka M23 n ‘umutima wabo wose.
Agace ka Ufamando ya II gaherereye,muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’amajyepfo kabarizwamo imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai PARECO iyobowe na Gen Kigingi ,Mai Mai ACNDH ya Gen.Jeanvier Nyamuganya n’indi mitwe itandukanye .
Muri iki gihe umutwe wa M23 uragenzura ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi hakaba hasize iminsi itatu uyu musozi muremure wa Karongi,ifatwa ry’uyu Musozi uha amahirwe inyeshyamba za M23 gufata igice cya Masisi zone.
Mwizerwa Ally