Mukankiko aratabariza Kazigaba Andre wabaga iMaputo ko yaburiwe irengero ndetse n’urubuga rwa youtube rwiwe rugasibwa
Mukankiko Sylvia umwe mu barwanya leta y’uRwanda abinyujije k’umurongo wa youtube yavuze ko hasize icyumweru ,mugenzi we Kazigaba Andre aburiwe irengero ndetse n’urubuga rwe rwitwa Isubyo tv rugasibwa.
Umwe mu baturage b’abanyarwanda batuye mu mujyi wa Maputo yabwiye isoko ya Rwandatribune ko bishoboka ko aya makuru atangwa na Mukankiko Atari ukuri ,ko bishoboka ari amayeri yahimbwe hagati Mukankiko Sylvia na Kazigaba mu rwego rwo kugirango Kazigaba abone uko yihisha ubutabera bumushaka
Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko hasize iminsi Kazigaba na Mukankiko bari mu Rukundo rw’akadasohoka,aho bivugwa baba bateganya kurushinga dore ko kuko bombi bakoze gatanya n’abo bashakanye.
Uwineza Adeline