Muri iyi minsi Abafite ubumuga butandukanye baragenda bagaragara cyane muri iki gihe basabiriza mu mihanda itandukanye y’umujyi wa Gisenyi.
Uretse ko bagaragaza ko bafite ibibazo bitandukanye by’ imibereho yabo, bakaba basaba ubuyobozi ko bwabaha ubufasha burambye kugira ngo bave mu mihanda bityo nabo biteze imbere nk’abandi.
Iyo Uzengurutse mu mihanda y’umujyi wa Gisenyi uhura n’abantu bafite ubumuga butandukanye, icyo bose bahuriraho n’ugusabiriza bareba ko hari umugiraneza wabaha ubufasha kugira ngo babashe kubona icyo barya cyangwa ikindi cyabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu duce twasuye tw’ umujyi wa Gisenyi abo abafite ubumuga bakunda kuba bicaye cyanga bahagaze basabiriza batubwiye ko bafite ibibazo bitandukanye birimo n’ubukene.
Umwe mu bo twabashije kuganira nawe, ufite ubumuga bw’ingingo z’amaguru n’amaboko yatubwiye ko abafite ubumuga, bafite ibibazo byinshi muri rusange ariko cyane cyane hari ubwo inzego z’umutekano zibafata zikabafunga igihe baje gushakisha ikibabeshaho.
Undi twaganiriye nawe ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko nubwo abayobozi babashyize mu byiciro byabafashwa ariko ko ubufasha Leta ibaha budahagije kuko babukoresha bugashira bityo bakaba basaba leta kuba babafasha kwibumbira hamwe bagahabwa inkunga y’igihe kirekire yabafasha kwivana mu bukene bityo bakareka gusabiriza.
Abo bose bakaba basaba Leta ko yabaha ubufasha burambye. Bakavuga ko nubwo bafite ibyo bibazo bashobora gucuruza bakiteza imbere igihe cyose bahabwa ubufasha kandi ko batagaruka mu mihanda.
Kuri ibi byifuzo byabo by’imibereho irambye basaba ubuyobozi n’izindi nzego zireberera abamugaye, twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’ akarere ka Rubavu bubivugaho, duhamagara Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage ntibyatworohera kuko twasanze ari mu nama.
Rwandatribune.com