Christian Malanga Musumari wayoboye igitero cyagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ndetse aranabyigamba muri video rwandatribune yabonye , ni umunye-Congo wavutse tariki 2 Gashyantare 1983 avukira i Kinshasa mu murwa mukuru ubwo Congo yari icyitwa ‘Zaire’ iyobowe na Mobutu Sese Seko.
Yaje kwimukira muri Amerika, agaruka muri Congo 2006 ari nabwo yinjiraga mu gisirikare cya FARDC , yavuyemo afite ipeti rya Captaine ashaka kwiyamamariza umwanya w’ubudepite mu 2011, ariko afungwa atarabigeraho, aciye mu ishyaka Parti Congolais Uni (PCU) yari yashinze.
Amaze gufungurwa mu 2012, yahise asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabanaga n’umuryango we, gusa ajyana akangononwa k’uburyo yabujijwe kwiyamamaza.
Tariki 17 Gicurasi 2017, Malanga yashinze Guverinoma yo mu buhungiro ayita Nouveau Zaïre, ayishingira i Bruxelles mu Bubiligi.
Hari hamaze igihe kinini adaheruka kugaragara muri politiki kuko yari asigaye ari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro afatanyije n’Abanyamerika muri Mozambique.
Bivugwa ko igitero cyagabwe cyari kirimo n’umwana we. Nubwo bitatangajwe, Malanga ashobora kuba yishwe n’igisirikare mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Igisirikare cya Congo, FARDC, cyatangaje ko abashatse guhirika ubutegetsi barimo abanyamahanga n’abanye-Congo, gusa ntihatangazwa amazina yabo.
Ubwanditsi