Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ejo ku wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024 ko krwafunze abantu 10 bakoraga mu nzego z’ifitanye isano n’ubutabera bakekwaho ibyaha birimo ruswa no kwaka indonke.
RIB yatangaje ko abo icumi bafunzwe barimo Micomyiza Placide, wari Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa ngarama, Misago JMV, umugenzacyaha kuri sitasiyo ya Ngarama, Tuyisenge Jean d’Amour, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ndetse n’abafatanyacyaha babo.
Abo bafashwe bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye za RIB, mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha harimo: Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera.
Aba bose bakaba bari barakoze Ihuzanzira (Channel) yo guhuza amakuru no kunyura mu buryo buziguye bwo kugera kuri wamuntu ubaha ruswa mu rwego rwo kujijisha inzego zirwanya Ruswa n’akarengane kugirango batazatahurwa vuba.
Kugira ngo aya makuru aboneke byagizwemo uruhare n’abaturage, ari yo mpamvu RIB ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego bafatanya mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa.
RIB iraburira uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke, ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya Ruswa mu Rwanda.
Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa, rivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Rwandatribune.com