Indege Perezida William Ruto yakodesheje ngo imujyane mu ruzinduko yagiriye muri leta zunze ubumwe za Amerika ntiri kuvugwaho rumwe, nyuma yuko ayitanzeho agera kuri miliyoni 1.5$ y’amadorari y’Amerika ni ukuvuga amafaranga angana na Miliyari 1.9 y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byarakaje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya aho bavugaga ko ayo mafaranga yasesaguwe yakabaye yakoreshejwe mu bindi bigamije iterambere ry’abaturage ba Kenya maze akagenda mu ndege ye isanzwe.
Gusa, leta ya Kenya yo yakomeje gushyigikira ibi nkuko umuvugizi wa leta utemeje iki giciro yabibwiye BBC aho avuga ko uru ruzinduko rwutezweho inyungu nyinshi zisumba kure ariya amafaranga yatanzwe kruri iriya ndege agira ati”Inyungu zuru ruzinduko ziruta kure ibyo inshuro miliyoni”.
Muri uru ruzinduko Perezida William Rugo yagiriye muri Amerika, Abarenga mirongo 30 nibo bamuherekeje harimo n’umunyarwenya uzwi cyane muri Kenya, bakaba barageze i Atlanta umurwa mukuru wa leta ya Georgia ku wa mbere, ndetse bikaba biteganywa ko Perezida William Ruto azahura na mugenzi we Biden ku wa kane.
Uru nirwo ruzinduko rwambere rw’akazi Perezida wa Kenya agiriye muri Amerika mu myaka 20 ishize. Hakaba hitezwe ko ibiganiro bazagirana bizibanda kubufatanye mu bucuruzi n’umutekano, harimo n’ibyo Kenya yasezeranyije byo kuyobora ubutumwa bwa Polisi buhuriwemo n’ibihugu bitandukanye bwo gusubiza ibintu mu buryo muri Haiti.
Perezida William Ruto akaba amaze gukora ingendo nyinshi zo mu mahanga kuva aho yatorewe kuba perezida wa Kenya muri 2022.
Niyogisubizo Cynthia
Rwandatribune