Urukiko mpuzamahanga rwa ICC rwatangaje ko rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi abategetsi ba kuru bo muri Israel barimo na minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu na minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant.
Umushinjacyaha mukuru wa ICC Karim Khan, yavuze ko uru rukiko abereye umushinjacyaha mukuru rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru bo muri leta ya Israel. Avuga ko babikoze kubera ko bakoze ibyaha byo mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n’u mutwe wa Hamas.
ICC kandi ivuga ko abo bayobozi yifuza ko bazafungwa barimo n’umuyobozi wa Hamas muri Gaza Yahye Sinwar, ukuriye ibikorwa bya politiki bya Hamas, Ismail Hahiyeh Mohammed ukuriye igisirikare cya Hamas.
ICC ishinja aba bose ibyaha byibasiye inyoko muntu birimo icyo kwicisha abasivile inzara nk’intwaro yo mu ntambara, kwica abasivili ku bushake, n’ibyaha by’ubwicanyi bugamije kurimbura abantu runaka n’ibindi.
Bakaba bashinjwa kubikorera muri Gaza aho Israel ihanganira n’abarwanyi ba Hamas mu ntambara imaze guhitana abantu ibihumbi by’abasivile abarenga miliyoni bagata izabo.
Gusa kugira ngo icyo cyemezo cyo gufungwa cyemezwe bizaba ko, abacamanza ba ICC babiha umugisha.
Muri uku kwezi kwa 5 , Benjamin Netanyahu yaburiye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) ko niruramuka rutangaje impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru ba Israel, ruzaba rwiteye icyasha.
Rwandatribune.com