Ubushinjacyaha bwasabiye Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo,. Ni mu rubanza rwa rwabaye kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Ni igihano cyasabwe n’Ubushinjacyaha mu rubanza buregamo Barikana Eugene n’ubundi mu ibazwa rye utarahakanye ko yasanganywe intwaro ashinjwa gutunga binyuranyije n’amategeko,akaburana yemera icyaha, bityo agasaba Urukiko guca inkoni izamba rukamukuriraho ibihano ubushinjacyaha bwa musabiye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyagezweho mu iperereza, maze busaba Umucamanza guhamya icyaha uregwa, maze Urukiko rukamukatira gufungwa imyaka ibiri iteganywa mu itegeko ryerekeye gutunga intwaro.
Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwumvise ibitangazwa n’impande zombi n’igihano uregwa asabirwa n’Ubushinjacyaha, Umucamanza yapfundikiye urubanza, avuga ko azasoma icyemezo cy’Urukiko mu cyumweru gitaha tariki 29 Gicurasi 2024.
Barikana ugiye kumara ibyumweru bibiri atawe muri yombi dore ko yafashwe tariki 13 Gicurasi 2024, yasanganywe iwe igisasu kimwe cyo mu bwoko bwa Grenade ndetse na magazine y’imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.
Mu ibazwa rye, Barikana yavugaga ko izi ntwaro ari izo yatunze akibana n’abasirikare, akaza kwibagirwa kuzisubiza, ubwo batandukanaga, agasaba kugirirwa imbabazi, kuko yakoze amakosa kandi ayemera.
Ingingo ya 70 y’Itegeko ryerekeye intwaro, ivuga ko Umuntu wese utunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uhindura ibimenyetso biranga intwaro mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Rwandatribune.com