Perezida w’Amerika Joe Biden yise Kenya inshuti ikomeye itari iyo mu muryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN), bituma Kenya iba igihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gihawe iyo nyito n’Amerika.
Biden yatangaje icyo cyemezo mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mugenzi we wa Kenya Dr. William Ruto yagiriye muri Amerika.
Uko kwitwa inshuti ikomeye itari iyo muri OTAN y’Amerika, bizatuma Kenya ishobora kugirana ubufatanye bwa hafi cyane n’Amerika bwo mu rwego rw’umutekano, ndetse ibone intwaro zigezweho cyane z’Amerika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ejo kuwa kane ki kabera mu biro bya Perezida w’Amerika (bizwi nka White House), Biden, ari kumwe na Ruto, yavuze ko kuba Kenya yashyizwe muri icyo cyiciro biturutse k’ubufatanye bumaze imyaka itari mike hagati y’ibihugu byombi.
Kenya yagaragaye nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi w’Amerika mu mutekano muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse iri no mu rugaga rw’ibihugu bihura bikaganira ku guhuza ibikorwa byo guha intwaro Ukraine nyuma yuko itewe n’Uburusiya, ruzwi nka Ukraine Defence Contact Group.
Uku kongerera imbaraga ubucuti hagati ya Kenya n’Amerika kubaye mu gihe Amerika yugarijwe no gusubira inyuma mu bufatanye mu bindi bice bimwe by’Afurika.
Muri iki cyumweru, ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) byemeje ko abasirikare b’Amerika bagera ku 1,000 bazaba bose bamaze kuva muri Niger bitarenze muri Nzeri (9) uyu mwaka, nyuma yuko ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi busenyutse.
Niger yarushijeho kwegera Uburusiya na Iran, nyuma yuko Perezida wayo wari watowe n’abaturage ahiritswe ku butegetsi n’agatsiko ka gisirikare mu mwaka ushize.
Amerika yanashimishijwe no kuba Kenya iherutse gusezeranya ko izohereza abapolisi 1,000 bayo muri Haïti mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo muri icyo gihugu.
Ikiganiro Perezida Biden yagiranye na Perezida w’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuri telefone mu mwaka ushize Dr.William Ruto, ubwo baganiraga ku kuba Kenya yarasezeranyijwe kuyobora ubutumwa bwa polisi buhuriwemo n’ibihugu bitandukanye buzoherezwa mu gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes, nicyo cyabaye imbarutso yo gushimangira umubano w’ibi bihugu byombi.
Biden yagize ati: “Ibikorwa duhuriyeho byo kurwanya iterabwoba byaciye intege ISIS [umutwe wiyita leta ya kisialamu] na Al-Shabaab muri Afurika y’uburasirazuba.
“Ubufasha duhuriyeho duha Ukraine bwatumye isi ijya hamwe mu gushyigikira amasezerano ya UN [ONU]. Kandi umurimo dukorana kuri Haïti urimo gufasha mu gucira inzira kugabanya umutekano mucye.”
Ruto yavuze ko “Kenya n’Afurika bifite inshuti ikomeye kandi ishoboye” ari yo Joe Biden wa Amerika.
Mu gihe bizaba bimaze kwemezwa n’inteko ishingamategeko y’Amerika, Kenya izahinduka igihugu cya 19 ku isi cyiswe inshuti ikomeye itari iyo muri OTAN y’Amerika.
Rwandatribune.com