Umunsi nk’uyu mu 1994, Jenoside yakomeje gukorwa hirya no hino mu gihugu uwari Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’Abibumbye, Boutros Boutros-Ghali, yemeje ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside.
Uwo munsi, Komisiyo mpuzamahanga y’Abanyamategeko yasabye Umuryango w’Abibumbye ko yakwagura inshingano z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia zikagera no ku Rwanda.
Ni na bwo kandi Umunyamabanga Mukuru wa Loni yatangaje ko kutohereza ingabo mu Rwanda byabaye gutsindwa kwa Loni n’umuryango mpuzamahanga muri rusange.
Kuri iyi tariki, mu Mujyi wa Kigali hishwe abatutsi benshi bari bihishe muri CHUK ndetse n’abandi bari baharwariye. Nyuma yo kubica, abarwayi batari mu bahigwaga bajyanwa i Kabgayi na ho CHUK isigara ari ibitaro by’inkomere z’abasirikare ba FAR.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com