Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kenya biratangaza ko mu kwezi gutaha byombi bizatangira amasezerano mashya y’ubucuruzi agamije guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.
Perezida William Ruto wa Kenya ubwo yari mu ruzinduko i Washington mu ngoro ya Perezida w’Amerika White House, iki gihugu cyamusezeranyije ubufatanye bushya mu byerekeye ikoranabuhanga, umutekano no gusonerwa imyenda Kenya ibereyemo Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Minisitiri w’ubucuruzi muri Amerika, Gina Raimondo, yasabye abategetsi gukomeza umurindi nyuma y’ibyo impande zombi zimaze kugeraho muri iki cyumweru.
Yasabye ko abari aho bose bakwinjira muri iyo gahunda nta za birantega bagatangira kugirana na Kenya amasezerano y’ubucuruzi.
Yavuze ko abantu batandatu baturutse mu bihugu byombi bazahurira i Mombasa muri Kenya taliki 3 kugeza 7 ukwezi gutaha bakaganira ku ngamba z’ubufatanye mu byerekeye ubucuruzi n’ishoramari.
Amasezerano yashyizweho umukono ejo kuwa gatanu harimo ayo igihugu cya Kenya cyagiranye n’ikigo cya Microsoft yo kubaka ububiko bw’amakuru y’icyo kigo.
Ubwo bubiko buzubakwa i Naivasha muri Kenya buzaba Bungana na (GW) gigawatt imwe bufite agaciro ka miliyari y’amadolari y’Amerika.
Prezidansi y’Amerika yavuze ko bizaha igihugu cya Kenya uburyo bwo kwimurira amakuru na servise zayo ahantu hizewe.
Brad Smith ukuriye ikigo cya Microsoft yavuze ko ubu bufatanye buzageza Interineti ku bantu bagera kuri miliyoni 20 muri Kenya umwaka utaha.
Rwandatribune.com