Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Hitimana Salim wayoboraga Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kuva mu 2017.
Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Sheikh Hitimana yari mu bakandida biyamamarizaga kuri uyu mwanya ariko aza kwikura mu matora ku mpamvu yatangaje ko zishingiye ku kuba amaze igihe kirekire mu nshingano.
Sheikh Sindayigaya Mussa yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imari n’igenamigambi mu biro bikuru by’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda.
Abatoye bose hamwe bari 53, Sheikh Sindayigaya atorwa n’abantu 44, haboneka imfabusa icyenda.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kandi watoye abakomiseri, abahagarariye ibyiciro byihariye birimo abafite Ubumuga, Urubyiruko, Uhagarariye Abayislamukazi, Uhagarariye Abikorera.
Batoye kandi Mufti w’u Rwanda Wungirije, uwatowe akaba ari Sheikh Mushumba Yunusu wagize amajwi 53 angana n’umubare w’abatoye bose.
Mufti ucyuye igihe, Sheikh Hitimana Salim, mu ijambo rye, yashimiye abo bafatanyije mu buyobozi mu rugendo rw’imyaka umunani.
Yagize ati “Mu by’ukuri habayeho ubufatanye no kugirana inama, aho umwe acitse intege, mugenzi we akamusindagiza. Byaradufashije tubasha gukora urugendo rwari rugoranye.
Abadusimbuye muri iyi mirimo, ndibaza ko iyo nama bayifashishije yabafasha mu rugendo rwabo. Ubuyobozi si ikintu cyoroshye, bisaba ubwitange.”
Abajijwe impamvu yahisemo ko abari kumutora amajwi ye bayaha Sheikh Sindayigaya Mussa bari bahatanye, dore ko na mbere y’amatora hari abahaga amahirwe Sheikh Hitimana Salim ko yakongera gutorwa, yavuze ko ubu buyobozi abumazemo igihe, akaba kandi abona hari abakiri bato na bo bamaze kugira ubumenyi buhagije n’ubushobozi bwo kuyobora.
Rwandatribune.com