Abayobozi ba MONUSCO muri Repubulika ya Demokarasi ya Congobuherutse guha ibitaro bya gisirikare bya Katindo mu mujyi wa Goma, impano y’ububiko bukonjesha imirambo (morgue).
Iyi ‘morgue’ yatanzwe tariki ya 24 Gicurasi 2024 ikoze muri kontineri itageramo ubushyuhe ikaba Ifite umwanya wo kubikamo imirambo igera kuri 50 nk’uko byasobanuye na Radio Okapi iterwa inkunga na MONUSCO.
Umuyobozi w’ibi bitaro bya Katindo, Col. Dr Victor Muyumba Lubanga, yatangaje ko byari bikeneye ububiko bw’imirambo nk’ubu, bitewe n’ubwiyongere bw’abasirikare bapfira ku rugamba igisirikare cyabo gihanganyemo n’inyeshyamba za M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubusanzwe, imwe mu mirambo y’abasirikare bapfira ku rugamba cyangwa bicwaga n’ibikomere yabikwaga mu buryo butatumaga ishobora kumara igihe kirekire bityo imwe bagasanga yarangiritse, ubuyobozi bw’ibi bitaro bukaba bwari bumaze iminsi butakamba, busaba gukemurirwa iki kibazo.
Dr Muyumba yagize ati “Twagaragarije MONUSCO ubusabe bwacu kubera ko twari dufite ikibazo cyo kubika imirambo. Twabimenyesheje abadukuriye, na bo bamenyesha MONUSCO, none nguyu umusaruro. Uyu munsi twabonye ububiko bukonjesha imirambo y’abasirikare.”
Ubuyobozi bw’ibitaro bya gisirikare bya Goma bwatangaje ko hari umushinga wo kubaka ubundi bubiko bw’imirambo uzaterwa inkunga n’umugore wa Perezida Félix Tshisekedi, Denise Nyakeru.
Rwandatribune.com