Mu rubanza rwatangiye ejo ku wa mbere tariki 27 Gicurasi 2024 mu rukiko rwa Gereza ya Gitega aho afungiwe, aho bimwe mu byaha ashinjwa harimo guhirika ubutegetsi no kugerageza kwica umukuru w’igihugu birimo kuburanishirizwa mu muhezo.
Uru rubanza rukaba rwibanze ku byaha byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mo kugerageza kwivugana umukuru w’igihugu. Ibi bikaba bitanyuze bamwe mu barukurikiranira hafi aho bifuza ko rwaburanishirizwa mu ruhame.
Uyu Bunyoni wahoze ari umusirikare ukomeye mu Burundi akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo kwangiza umutungo w’igihugu, Ruswa no gutunga ibikoresho bya gisirikare mu buryo butemewe n’ibindi.
Mu kwa 12 umwaka ushize Bunyoni nibwo yakatiwe igifungo cya burundu , gusa we akomeza ahakana ibyaha ashinjwa.
Mu gihe cy’iburanishwa rye , umutekano wari wakajijwe ku rwego rwo hejuru aho uwinjiraga wese yabanzaga gusakwa ngo atagira ikintu na kimwe ahinjiza kitemewe. Cyane ko n’abagemurira ababo bafunzwe, nta winjiraga muri iyo gereza mu gihe cy’iburanishwa.
Uyu Bunyoni yaburanye avuga ko amategeko amwemerera kuburanishwa mu mudendezo adafunzwe ariko urukiko rurabimwangira kuko atigeze abishyira mu nyandiko.
Gusa yakomeje ahakana ibyaha byose aregwa cyane cyane icya ruswa no kugira umutungo utagaragaza aho waturutse maze yisobanura ko umushinjacyaha atigeze agaragaza abamuhaga izo ruswa n’amafaranga bamuhaye avuga kandi ko bidakwiriye gufatira imutungo ye bashingiye ku bimenyetso bidafatika.
Ikindi kandi avuga ko bidakwiye gufatira ibintu yaratunze mbere ya 2006 kuko itegeko rirwanya ruswa ritari ryagasohotse muri icyo gihugu. Ibi bikaba byaratumye umuryango kuri ubu ubayeho nabi.
Ku cyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu no kubika amafaranga iwe mu rugo ho yireguye avuga ko yari afite amafaranga yo gukoresha mu rugo n’andi muri Banki.
Na none yakomeje guhakana ko yatumye umugore we atsindira isoko ryo gukodesha inzu yakoreragamo nka Minisitiri, amasezerano yayo akaba yarakozwe n’izindi nzego zari zibishinzwe.
Sibyo gusa kandi Bunyoni arahakana icyaha cyo gutunga ibikoresho bya gisirikare atabifitiye uruhushya kuko nta numero zabyo zigeze zigaragazwa akaba asaba ko bizanwa imbere y’urukiko .
Ku cyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi avuga ko iyo biba ukuri atari bugikorane n’umukuru wa Polisi w’ i Rusha aho gukorana n’abayobozi bakomeye, cyane ko nawe yari Jenerale ukomeye muri icyo gihugu.
Uwunganira Bunyoni mu mategeko nawe avuga ko umucamanza wa mbere atavuze iby’ihazabu isaga Miliyaridi 24 z’amafaranga y’amarundi, ndetse n’imitungo ye yafatiriwe akaba atarayisubizwa.
Muri bagenzi be bareganwa Samuel Destin Bapfumukeko niwe waburanishijwe mbere nawe akaba ahakana ibyo aregwa ndetse n’ abandi babiri. Mu gihe batatu barangije kuburanishwa bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu.
Rwandatribune.com