Perezida Félix Antoine Tshisekedi umaze amezi atandatu arahiriye kuyobora RDC muri manda ye ya kabiri yashyizeho Guverinoma y’Abaminisitiri 54 iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Judith Suminwa Tuluka.
Muri iyi Guverinoma uwari Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba yasimbuwe kuri izo nshingano na Guy Mwadiamvita, we agirwa Minisitiri w’Ubwikorezi.
Mu zindi mpinduka zikomeye ni uko Jacquemain Shabani Lukoo yafashe umwanya wa Peter Kazadi nka Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu ndetse n’uw’ibijyanye na gasutamo.
Ni mu gihe Guylain Nyembo wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ibiro bya Tshisekedi yagizwe Minisitiri w’Igenamigambi, naho Thérèse Kayikwamba asimbura Christophe Lutundula ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Muri bake bagumanye imyanya bari bafite harimo Patrick Muyaya wakomeje kuba Minisitiri w’Itumanaho ndetse n’itangazamakuru.
Bimwe mubishobora gutuma Jean Pierre Bemba yakuwe kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’ingabo ni amakuru yakomeje kuvugwa amushinja kenshi kunyereza amafaranga yo kugura intwaro, nkaho yavuzwe ho kurya amafaranga yari kugurwa intwaro muri Afurika yepfo.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com