Abagore n’abakobwa benshi bishimira Ishanga kubera ubwiza riremanywe, rikaba rikunda gukorwa mu masaro y’amabara atandukanye cyangwa se mu ibara rimwe bitewe nicyo nyiraryo yifuza maze rikambarwa mu nda.
Iri shanga ntirivugwaho rumwe cyane cyane bitewe n’impamvu zitera abakobwa n’abagore kuryambara .
Gusa ishanga rizwiho kuba ingirakamaro ku bakobwa n’abakobwa nkuko abaryambara bavugako ribafasha kugabanya no guhereza ishusho nziza munda ndetse no kuberwa n’imyambaro itandukanye.
S’abari n’abategarugori gusa ahubwo n’abagabo benshi bakunda abagore baba bambaye ishanga kuko umuntu wayimenyereye aba afite mu nda zeru cyangwa se hato hakurura abatari bake cyane ko ari kimwe mu biranga ubwiza bw’abakobwa n’abagore nkuko bihurizwaho na benshi .
Abandi bayambara nk’igikoresho cyo kureshya abagabo kugira ngo baryamane nabo cyane ko abagabo bavuga bibanezeza kuryamana n’umukobwa uyambaye.
Ishanga si umurimbo gusa ahubwo nko mu Buhinde bayabambara babitewe n’umuco cyangwa umurage w’abakurambere babo bakabikora mu rwego rwo kubahiriza imigenzo y’abakurambere.
Ishanga kandi yakunze kwambarwa n’abagore babanyafurika batandukanye cyane ko ifite inkomoko mu Misiri ndetse nomu bindi bihugu nka Gha na, Nigeria, senegale n’ahandi aho bayifashishaga no muguheka abana.
Mu bindi bice bitandukanye by’isi ishanga ikoreshwa mukugaragaza ko umukobwa yakuze ashobora no gushakwa.
NIYOGISUBIZO Cynthia
Rwandatribune.com