Ejo ku wa gatatu, tariki ya 29 Gicurasi,nibwo urukiko rwibanze rwa Nyarugenge, rwasomye icyemezo ku rubanza rw’ uwahoze ari umudepite mu nteko ishingamategekoumutwe w’abadepite Eugene Barikana igihano kingana n’ibihumbi 500.000 Rwf nyuma yo guhamya n’icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Ku ya 11 Gicurasi, Hon. Eugene Barikana, nibwo yafunzwe azira gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda bikaba byari byatangaje ko yabonetse afite Grenade na magazine imwe y’imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.
Akaba yaratawe muri yombi nyuma yo kuva ku mirimo ye y’inteko ndetse afungirwa kuri sitasiyo ya RIB i Remera, i Kigali.
Mu gutangangaza iyi myanzuro y’ urukiko, umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze Barikana ahamwa n’icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko bityo akaba asabwa gutanga ihazabu ingana n’ ibihumbi magana atanu y’u Rwanda.
Balikana yabaye umudepite kuva mu 2013 kandi mbere yaho yabaye Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri mu biro bya Minisitiri w’intebe akaba yarabanje kandi kuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’ibanze.
Umucamanza yavuze ko urukiko rwakamuciye ihazabu ingana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko kubera impamvu nyoroshyacyaha kuberako yaburanye yemera icyaha, yasabwe gutanga kimwe cya kabiri cy’ihazabu nk’igihano cy’iki cyaha.
Mu iburanisha ryo ku ya 23 Gicurasi, Barikana yari yemeye icyaha maze asobanurira urukiko ko mu gihe yari Perefe wa Perefegitura ya Kibungo, ubu akaba ari mu Ntara y’Iburasirazuba, yabanaga n’abasirikare bashinzwe kumurinda.
Barikana yatangaje ko abasirikare bamurindaga bari bafite inzu babagamo kandi bagashyira imyenda yabo mu kabati hamwe n’ibintu byabo byose.
Yavuze ko atari azi ko izo ntwaro zikiri aho kandi akeka ko abo basirikare bashobora kuba barabisize mu kabati ke atabizi.
Niyogisubizo Cynthia
Rwandatribune.com