Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice ubwo yari agiye gufungura yanzu yari yarafunze, yabonye itangazamakuru ayabangira ingata atwaye n’imfunguzo, biba ngombwa ko inzu ifungurwa ku itegeko ry’inzego zibanze hifashishije kwica urugi.
Mu Cyumweru gishize nibwo Apôtre Mutabazi byamenyekanye ko yacikanye imfunguzo z’aho yari akodesheje, akamara amezi agera kuri 7 atishyura.
Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakur ku mugoroba wo kuwa 25 Nzeri 2022, yemeye koko ko iyi nzu yayisize ifunze, gusa anavuga ko yahimutse kubw’umutekano we , nyuma yo gukeka ko hari abantu bari bashaka kumufunga we n’umugore we.
Mu muhango wo gusubiza iyi nzu mu maboko ya nyirayo(Celestin Mukeshimana), Apôtre Mutabazi yaje aherekejwe n’Umunyamategeko we, Me Joseph Twagirayezu, Ubwo Mutabazi yabonaga ko aho aje hari itangazamakuru ryari ryatumijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, yahisemo guhunga , ahungana n’imfunguzo z’iyi nzu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, niwe wari wamenyesheje itangazamakuru ko iyi nzu igiye gufungurwa, igasubizwa nyirayo, ibindi bijyanye n’amadeni abereyemo nyiri inzu bikazakurikiranwa nyuma.
Umunyamategeko we, Me Joseph Byukusenge, yemereye itangazamakuru ko Mutabazi yatinye kwiyereka itangazamakuru ati:”Njye sinjya nkunda guca ku ruhande yatinye itangazamakuru. N’itegekonshinga rya Repubulika rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro n’umunyabubasha nawe ntiwapfa kujya munzu ye gutyo”
Me Byukusenge, abajijwe niba adafite ubwoba ko Mutabazi azamwambura, yagize ati:”Amasezerano y’umuntu ayagirana n’umuntu ku giti cye”
Apôtre Mutabazi yemereye ubuyobozi ko amafaranga yose abereyemo nyiri inzu bitarenze kuwa 10 Ukuboza 2022.
Arikosubwo ntihamaze kumenyekana abafasha m23 abo ba Gen ba FARDC sibo bayifasha barangiza bakabeshyera Urwanda natwe twaragowe ibinze byose nurwanda nibadushe hasi twiyubakire igihugu cyacu