Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yashyizeho umuyobozi mushya w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza.
Ni bwana Justin Inzun Kakiak wagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iperereza ku rwego rw’i gihugu, nk’uko iy’inkuru yatangajwe na Tina Salama umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi wihariye.
Tina Salama abitangaza yakoresheje urubuga rwe rwa x, agira ati: “Uwari umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza yavanyweho. Yasimbuye na Justin Inzun Kakiak wagizwe umuyobozi mukuru y’ungirizwa na Augustin Mulumba Nsabwa.”
Nk’uko byasobanuwe Inzun Kakiak wagizwe umuyobozi mukuru w’iki kigo cy’i gihugu gishinzwe iperereza, yahoze ari Ambasaderi wa Congo i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, mu gihe uwo yasimbuye Daniel Lusadisu yagiye kuri uyu mwanya mu 2021.
Bya navuzwe ko Anzun Kakiak yigezeho kandi kuyobora iki kigo gishinzwe iperereza, igihe cya perezida Joseph Kabila.
Ibyo bibaye mu gihe mu byumweru bibiri bishize, i Kinshasa habaye kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa. Ibi bikaba biri mu byatumye haba guhindura ubuyobozi.
Rwandatribune.com