Uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Bruno Tshibala, ari muruzinduko rwe, I Burayi aho yagiye avuga ko agiye gutabariza igihugu cye kubera ibitero kigabwaho n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda.
Uyu mugabo usanzwe ari Perezida w’ishyaka UDPS ari muruzinduko rwe I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa, aho yageze kuwa kabiri w’icyumweru gishize, hanyuma akaba afite gahunda yo gukomereza mugihugu cy’Ububirigi, Espanye n’Ubwongereza.
Uyu mugabo afite gahunda irimo ko azagirana, ibiganiro n’abayobozi b’i Burayi, muri ibi biganiro niho azakangurira ibi bihugu kubafasha kurwanya ibitero by’u Rwanda hamwe na M23, ndetse bakazabafasha mu matora yegereje, agomba kuzaba muri 2023.
Minisitiri w’intebe w’icyubahiro Bruno Tshibala arateganya kuzagirana umwiherero na bamwe mubayobozi, aho azabasha kubasobanurira neza impamvu avuga ko ibitero bahura nabyo babigabwaho n’u Rwanda,aba bayobozi b’i Burayi bazamujyana i Buruseli, Madrid na London.
Ari bugaragaze kandi ukuntu uyu mutwe w’inyeshyamba umaze amezi arenga 3 ufashe umujyi wa Bunagana, uherereye k’umupaka wa DRC na Uganda.
Mu ijambo rye mu Nteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye umukuru w’igihugu cya DRC yongeye kwikoma u Rwanda avuga ko rwamuteye, nyamara aya magambo amaze igihe asimburana mubanyapolitiki ba Congo, ibintu bitasibye guhakanwa n’u Rwanda.
Umuhoza Yves