Muriki gitondo taliki ya 3 kamena 2024 Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida Yoon Suk Yeol wa Repubulika ya Koreya .Abayobozi baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zinyuranye, bagaragaza ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nama, yagaragaje intambwe igaragara mu kwagura umubano w’ububanyi n’amahanga .Abaperezida bombi bashimangiye ubufatanye mu ikoranabuhanga, uburezi, ubuvuzi, no guteza imbere ibikorwa remezo.
Perezida Kagame yagaragaje ko ashishikajwe no gukoresha ubumenyi bwa Koreya kugira ngo ashyigikire gahunda y’iterambere y’u Rwanda 2050.
Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda rwifuza kwigira ku bunararibonye bwa Koreya y’Epfo mu guhindura ubukungu bwarwo binyuze mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Perezida Yoon yemera ko ubukungu bw’u Rwanda bugenda bugerwaho anashimangira ubushake bwa Koreya mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda binyuze mu guhererekanya ikoranabuhanga, gahunda y’imyuga, n’imishinga yibikorwaremezo.
Yavuze kandi ko Koreya y’Epfo yiyemeje kuba umufatanyabikorwa wizewe mu rugendo rw’u Rwanda rugana ku iterambere rirambye.
Abayobozi kandi baganiriye ku kwagura amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ndetse banashakisha uburyo hashyirwaho inzira y’indege itaziguye hagati ya Seoul na Kigali.
Ibyari ingingo zingenzi ni uburezi no guteza imbere abakozi, aho Perezida Kagame yashakaga ubufasha bwa Koreya y’Epfo mu burezi bwa STEM no gusoma no kwandika.
Naho mu buvuzi, baganiriye ku kuzamura ibikorwa remezo by’ubuvuzi na serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Perezida Yoon yagaragaje ubushake bwa Koreya y’Epfo bwo gusangira ubumenyi bw’ubuvuzi, cyane cyane mu buvuzi bwa telemedine nkuko ikinyamakuru tarrifa kibitangaza.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com