Impande zombi guhera ku wa gatandatu kugeza ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru zari zihanganye bikomeye, M23 ishaka kwigarurira Kanyamahoro ariko FARDC zibifashijwemo na brigade itabara aho rukomeye ya MONUSCO zihagararaho (Radio Okapi).
Umutwe wa M23 ukaba waboneyeho guha gasopo Monusco kubera gufasha ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa FARDC , mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa m23 Lawrence Kanyuka bavuze ko Monusco nikomeza guha ubufasha iri huriro bizabahatira gufata ibindi byemezo.
Hashize igihe kinini ingabo za FARDC ndetse na Monusco bikorana bwihishwa mu guhangana n’umutwe wa m23 mukubatiza indege za drones z’ubutasi mu gutata aho m23 iherereye kandi Monusco igatiza ibirindiro byayo FARDC biri kanyabayonga ndetse n’ahandi.
Umutwe wa m23 ukaba uvuga ko uzakomeza kwirwanaho no kurwana kubaturage babasivile mu gihe cyose bazakomeza kugabwaho ibitero na FARDC nabambari bayo.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com