Kuri iki Cyumweru tariki 02 Kamena 2024, mu Murenge wa Nyakiliba ho mu Karere ka Rubavu, habereye ibirori bidasanzwe byahuje abasanzwe mu Muryango wa FPR Inkotanyi hamwe n’abanyamuryango bashya bagera kuri 600 barahiriye kuba indahemuka no gukomeza kubaka igihugu.
Bamwe mu banyamuryango bavuze ko batewe ishema n’uko bungutse bagenzi babo bafashe nk’izindi mbaraga z’umuryango zigiye kubafasha gukomeza kubaka Igihugu kigakomeza kugana heza kurusha uko kimeze ubu u Rwanda rumaze imyaka 30 ruvuye mu mateka mabi.
Uwitwa Habyarimana Joseph, utuye mu Mudugudu wa Kingoma, Akagari ka Bisizi, Umurenge wa Nyakiliba, yabwiye Itangaza makuru ko ibi birori byo kwakira bagenzi babo byongeye kubibutsa ko hari amatora ahari kandi ko bagomba kwitegura mu buryo bwuzuye.
Ati: “Nawe ku maso yawe urabona ko twishimye cyane. Ibi birori byatunejeje kuko byatumye twongera kwiyibutsa ko imbere yacu hari amatora kandi ko ari amatora tugomba kugira ayacu. Izi ni imbaraga twungutse mu muryango, tugomba gufatanya nazo mu kubaka Igihugu nk’uko dusanzwe dukora.
Mu byishimo byinshi, umwe mu bari bamaze kurahirira kuba Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, yavuze ko umunezero yakuye mu rugo ari wo watumye abasha no kurahirana ibyishimo. Avuga ko impanuro yahawe n’indahiro yarahiye bigiye kumubera impamba mu rugendo rwo gukomeza kuba Umunyarwanda muzima yiyubakira Igihugu.
Ati: “Iyi ni intangiriro yo gukomeza kuba Umunyarwanda muzima, ukunda Igihugu cye kandi witeguye kugipfira nk’uko nabirahiriye. Sinzi uko nabigusobanurira ariko ndishimye pe.”
Chairman wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, Rucakabungo Pascal yashimiye Imirenge yose yabashije kwitabira ibyo birori , abasaba kuzashishoza mu gihe nyirizina cyo gutora. Kuri we ngo “Amatora aregereje kandi buri wese azi aho Igihugu cyavuye n’amateka yacyo.Gutora ni ugushishoza neza.
Muri uyu muhango bahembye amakipe atatu mu makipe umunani, yakinnye irushanwa rya FPR ku rwego rw’Umurenge wa Nyakiliba. Ku mwanya wa 3 hahembwe ikipe y’Abakomisiyoneri yatsinze abarimu.
Ku mwanya wa kabiri hahembwa ikipe y’Akagari ka Gikombe. Naho ku mwanya wa mbere hahembwa ikipe ya PSF ari nayo yegukanye igikombe.
Hakaswe umutsima (Cake) haba n’ubusabane bwahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashya n’abandi bari basanzwe n’abaturage muri rusange.
Rwandatribune.com