Ku wa kabiri, tariki ya 4 Kamena, Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ya mbere ya Koreya na Afurika , yavuze ko umugabane wa Afurika ndetse n’igihugu cya Aziya y’iburasirazuba bigomba gufatanya mu guteza imbere ubwenge mu bijyanye n’ubukorikori na robo, ndetse n’ikoranabuhanga ry’ibinyabutabire bikunze gukoreshwa mu bikoresho bya kirimbuzi.
Perezida Paul KAGAME w’u Rwanda yavu yavuze ko iyinama y’iminsi ibiri yabereye i Seoul yari ikenewe cyane bitewe n’igihe kinini gishize hari umubano hagati ya Afurika na Koreya y’Epfo uhagaze neza.
Kagame yagize ati: “Koreya na Afurika byagiye bifatanya muri gahunda zitandukanye kandi bitanga umusaruro.”
Ati: “Koreya ni igihugu gikomeye ku isi, kandi Afurika ni umugabane w’ingenzi. Ni ibisanzwe ko twegerana tukaganira ibiteza imbere ibihugu byacu, mu myaka iri imbere. ”
Yavuze ko kandi ko Koreya yumva agaciro k’ubusugire, ubwigenge, n’urugamba rusabwa kugira ngo himakazwe Politiki idafite aho ibogamiye, ibyo bikaba byarateye Afurika na Koreya yepfo kubahana no kwishimirana.
Yongeyeho ko “Hari ibisobanuro byerekana impamvu Afurika itaraba umugabane winjiza amafaranga menshi” kandi ko uyu mugabane ushobora kuzatera imbere byihuse mu mutekano, ubuzima, uburezi, n’ikoranabuhanga.
Aho yakomeje Ati: “Ibi byose birashoboka, bitewe n’uburyo dukemura ibibazo by’imiyoborere. Urubyiruko rwo muri Afurika rukeneye ayo mahirwe “.
Yagaragaje ko ubufatanye na Koreya bwibanze ku guhanga udushya, bifasha mu kuzana ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda no muri Afurika vuba.
Kagame yagize Ati: “Iyi nama itwibutsa ko hari n’ibindi byinshi bishobora gukorwa bikomotse mu gukoresha ubwenge buhangano, no kuri za robo, ndetse no kugera ku kubyaza umusaruro ingufu ntoya z’ibibyabutabire bya Nuclear , no kubyaza ingufu z’amashanyarazi ibikoresho byibanze nkenerwa, ibyo byose byashoboka mu gihe hari imikoranire ihamye hagati ya Afurika na Koreya y’Epfo”.
Yavuze ko Afurika ifite byinshi yakohereza muri Korea ndetse Korea nayo ikagira ibyo yohereza muri afurika ibyo bigaturuka mu nyungu zijyanye no gukuraho z’imipaka mubijyanye n’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika mu by’ ubucuruzi.
Ati: “Guhuza Afurika na Koreya, bizatanga inyungu mu myaka mirongo iri imbere. Afurika izaba intandaro yo kuzamuka kw’isi mu minsi irimbere, mu gihe cyose twafatanya ngo tureme ejo hazaza hacu, akomeza avuga ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika na Koreya y’ Epfo bugomba gukomeza.
Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol na Mohamed El Ghazouani wo muri Mauritania, ubu akaba na Perezida w’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, nabo bashimangira ko iyi nama ya mbere ya Koreya na Afurika ari umwanya mwiza wo kuzamura ubufatanye hagati y’ibihugu byo muri Aziya n’umugabane wa Afurika muri rusange.
NIYOGISUBIZO Cynthia
Rwandatribune.com