Umuryango mpuzamahanga wa (ICRC), watangaje impamvu wahagaritse inkunga y’ibiribwa ku bimuwe n’intambara bari mu nkambi z’impunzi ziherereye muri teritware ya Nyiragongo, n’ahandi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,
Ni bikubiye mu butumwa bw’inyandiko uyu muryango washyize hanze ukoresheje urubuga rwa x, rwahoze rwitwa Twitter. Muri ubwo butumwa wagaragaje ko kubera ibibazo by’i ntambara kandi umubare wa bakomeza guhunga ukaba ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi, bityo ubushobozi bwo kubafasha ngo bukaba ari buke.
Muri ubwo butumwa bagize bati: “Mu bantu 58000 bagenewe iyi nkunga, twashoboye kwita gusa ku batarenze , 29046, abarengaho gato kimwe cya kabiri 1/2, cyabagenerwa bikorwa bose, twabigezeho ku bufatanye n’abakorera bushake baturutse hirya no hino mu gihugu.”
Bukomeza buvuga ko “abimuwe mu byabo n’intambara babayeho mu buzima bushaririye.”
Bimwe mu byingenzi aba bimuwe n’intambara bakeneye harimo ibiribwa, amazi meza, ibikoresho by’isuku ndetse n’ubuvuzi, umuyobozi mukuru wa ICRC, madam Myriam yaboneyeho gukangurira impande zishyamiranye koroheramo abaturage bakabona agahenge, ni mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira gufata satere y’ingenzi ya Kanyabayonga.
Kandi aba barwanyi ba M23 bakaba bari batangaje nabo ko muri iyi mirwano bahanganyemo n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, biteguye guhangana n’ibitero ibyari byo byose bazagabwaho, mpaka ariko amaherezo bakavanaho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi
bavuga ko bubangamiye igice kimwe cy’Abanyekongo, nk’uko umuvugizi w’uyu mutwe mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yari aherutse kubivuga.
Ibi bibaye mu gihe minisitiri mushya w’ingabo z’iki gihugu, Guy Kabombo avuze ko we azarangiza intambara iki gihugu kirimo na M23 mu minsi itarenze ijana.
Rwandatribune.com