Abaturage b’Abanandi bavuga ko basize uburozi bwinshi mu mujyi wa Kanyabayonga kugirango umutwe wa M23 utazayigarurira!
Umujyi wa Kabayonga uherereye muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’amajyaruguru ,ibarura rusange ryakizwe mu mwaka wa 2004 rivuga ko uyu mujyi wari utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 30.000,uyu mujyi ukaba uri mu misozi miremire iburengerazuba bwawo hari ikiyaga cya Lake Edward .
,iburasirazuba bwaho hari imisozi ya Bulewusa na luwofu hose akaba ari muri Teritwari ya Lubero ,umuhanda uva Goma unyura mu mujyi wa Kanyabayonga ukaba usatuye uyu mujyi mo kabiri,ugakomereza Butembo,kuva Goma ujya Kanyabayonga ni 300Km .
Abasesenguzi mu by’umutekano bahamya ko nubwo M23 itarinjira muri Kanyabayonga ariko uyu mujyi usa nutariho kuko ingabo za Leta zawuvuyemo zihungira ahitwa zimanuka zerekeza ahitwa Kayina,izindi zikambika ahitwa Kirumba akazi kazo muri iki gihe nukwirirwa zisuka ibisasu mu mujyi wa Kanyabayonga.
Isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Butembo ivuga inyeshyamba za M23 zafashe imisosi ya Butarongora,Burangiza,Kiruri na Kabasha iyi misozi akaba ariyo ikikije Kanyabayonga,ku buryo uyu mujyi wasigaye mu gace kameze nk’isafuriya.
Ingabo za Leta zahanze ubwara biranga ndetse habayeho kwifashisha imodoka zidatoborwa n’amasasu nabyo nntacyo byatanze ahubwo ibifaru,byarahiye umwe mu badepite batowe muri Kivu y’amajyaruguru Hon Mumbere Rwanapuwa avuga ko yageze aho urugamba rubera aje gukomeza ingabo za Leta n’abaturage bavuye mu byabo bagera ku bihumbi 20.0000 yabwiye Rwandatribune ko icyizere kigihari cy’uko ingabo za FARDC na Wazalendo bazisubiza uyu mujyi byange bikunde.
Umwe mu bapfumu bakomeye witwa Anaconda wo mu bwoko bw’Abanande ukomoka mu mujyi wa Kanyabayonga ubu akaba yarahungiye iButembo yabwiye Rwandatribune ko umutwe wa M23 wakwisubirira iRwindi kuko utazigera ukandagira,muri Kanyabayonga kubera imiti myinshi ya Gakondo basize bateze muri uwo mujyi.
Nubwo bimeze bityo ariko Bwana Kavota Omar Umuyobozi wa Sosiyete sivile ahamya ko nta cyizere gihari ko ingabo za Leta zizasubira muri uyu mujyi kuko benshi bamaze kwiyambukira bisubirira ahitwa Beni,aha igisigaye nuko abaturage bayoboka umutwe wa M23 .
Abasesengzuzi mu bya Politiki bavuga ko mu gihe uyu mutwe wa M23 wagumana ubugenzuzi bwa Kanyabayonga ndetse ugatera indi ntambwe ugafata na Butembo bishyira igitutu ku banyapolitiki b’Abanande kuba basaba Leta yabo kwemera imishikirano cyane ko abaturage bo mu bwoko bw’Abandande batamenyereye guhunga.
Mwizerwa Ally