Leta y’u Rwanda ivuga ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) “ribeshya”, nyuma yuko ku wa mbere ribwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko rishobora kuba rifite ibimenyetso bishya byo muri uyu mwaka bigaragaza ko u Rwanda rwashyize mu kaga abasaba ubuhungiro.
Mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, leta y’u Rwanda yahakanye ibyo birego. Yagize iti: “UNHCR irabeshya. Uyu muryango usa n’ushaka kugeza ibirego bihimbano ku nkiko z’Ubwongereza ku buryo u Rwanda rufatamo abasaba ubuhungiro…”
Leta y’u Rwanda ivuga ko ibyo HCR ibikora ari na ko igifitanye imikoranire na rwo yo kujyana mu Rwanda rutekanye abimukira b’Abanyafurika bavuye muri Libya, muri gahunda y’ubutabazi bwihuse yo kuba bari mu Rwanda by’igihe gito.
Mu gusubiza ku birego HCR yagejeje mu rukiko mu Bwongereza, leta y’u Rwanda yavuze ko yumva ko umwe mu bo HCR yashingiyeho ari umugabo wimwe ubuhungiro mu birwa bya Seychelles.
U Rwanda ruvuga ko nyuma yuko uwo yimwe ubuhungiro, HCR ikorera muri Afurika y’Epfo yafashe icyemezo “yonyine” ko uwo mugabo akwiye guhabwa ubuhungiro mu Rwanda. Rwongeraho ko rutigeze rugishwa inama mbere y’icyo cyemezo, kandi ko kuva icyo gihe rutigeze rubiganiraho na HCR.
Leta y’u Rwanda igira iti: “Iki ni ikirego kimwe gusa mu rukurikirane rw’ibirego bidafatika na gato UNHCR yadushinje.”
U Rwanda ruvuga ko ikindi kirego “kitumvikana” ari uko rwimye ubuhungiro itsinda ry’Abarundi, “mu by’ukuri batigeze na rimwe basaba ubuhungiro ahubwo batahuwe ko barenze ku mategeko y’u Rwanda agenga abinjira mu gihugu.”
Kuri iyo ngingo, u Rwanda ruvuga ko HCR yarushijeho kwiha amenyo y’abasetsi kuko ubu rusanzwe rucumbikiye impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi za mirongo.
Mu gikorwa gifite icyo gisobanuye gikomeye mu rugamba rukomeje mu nkiko mu Bwongereza ku masezerano bufitanye n’u Rwanda, ku wa mbere HCR yabwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko irimo gukora iperereza ku birego bishya by’ihohotera mu Rwanda.
Kuva mu 2019, u Rwanda rukorana na HCR iyo gahunda yo kwakira izo mpunzi, zishyirwa mu kigo kizicumbikira by’agateganyo cya Gashora mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda, mu gihe ziba zitegereje ikindi gihugu kizakira, benshi bajya i Burayi n’Amerika.
HCR ivuga ko impunzi n’abimukira bo muri iyo gahunda, iterwa inkunga n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), bajyanwa mu Rwanda “ku bushake”.
Kuva mu 2019 kugeza mu mpera ya Werurwe (3) uyu mwaka, abagera ku 2,242 bari bamaze kunyuzwa mu kigo cya Gashora bakuwe muri Libya, ahari umutekano muke aho kuri ubu iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 700 icyarimwe.
Kugeza mu mpera ya Werurwe uyu mwaka, impunzi 1,623 zivuye mu kigo cya Gashora zari zimaze kwimurirwa mu bihugu nka Norvège, Suède, Canada, Ubufaransa, Ububiligi, Ubuholandi, Finlande n’Amerika, aho zabonye ubuhungiro zigatangira ubundi buzima.
Iyo gahunda y’u Rwanda na HCR itandukanye n’amasezerano u Rwanda rufitanye n’Ubwongereza yo kwakira abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, biteganyijwe ko bazajya bimurirwa mu Rwanda, bakaba bashobora kuhasaba ubuhungiro cyangwa gusaba uburenganzira bwo kuhatura.
Ibyo birego birimo ko abantu bashobora kuba baroherejwe mu bihugu aho bashobora gukorerwa iyicarubozo, nubwo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yavuze ko, muri icyo gihe, u Rwanda ari umufatanyabikorwa utekanye w’Ubwongereza.