Ndahiro Martin,Dusebeyezu Seraphin,Buzizi Salathiel na Me.Niyonsenga Jean Baptiste bunganiwe n’Abavoka 8 urukiko rwatangiye kunva ubujurire bwabo
Ndahiro Martin,Dusebeyezu Seraphin,Buzizi Salathiel na Me.Niyonsenga Jean Baptiste bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ibihano bitandukanye ,ku cyaha bahaniwe cyo guhimba impapuro z’imanza gacaca bagamije kwigarurira umutungo wa Nyakwigendera Gashegu Dismas,wapfuye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Impapuro zatanzwe n’icyahoze ari CNLG (Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside )cyemeza ko uyu Gashegu Dismas atigeze aba umuburanyi mu nkiko za Gaacaca,nyua yuko uwitwa Me.Niyonsenga Jean Baptiste yagiye guteza umutungo wa Nyakwigendera Gashegu Dismas avuga ko yasahuye inka muri Pariki ya Gishwati nyamara inyandiko zatanzwe n’Umwanditsi w’irangamimerere ryemeza ko igihe cya Jenoside Gashegu yari yarapfuye,aha rero ubushinjacyaha bukibaza uko Gashegu yazutse akajya gusahura inka mu gishwati,izi ngingo kimwe n’izindi nizo zatumye Umucamanza Butera akatira igihano cy’imyaka 5 n’indishyi z’akababaro Ndahiro Martin na bagenzi.
Ikindi cyabaye urujijo n’uko Buzizi Salathiel byagaragara ko yishyurizwa na Me.Niyonsenga Jean Baptiste yahakanye ko atabarizwa mu bacitse kw’icumu kuko yageze mu Rwanda mu mwaka 1996 ubwo yari atahutse,urubanza rwabaye none kuwa 12 Kamena 2024 ruyobowe na Perezida w’iburanisha Madame Uwitonze Jenety,hunviswe impamvu zatumye ababuranyi aribo Ndahiro Martin,Dusebeyezu Seraphin,Buzizi Salathiel na Me.Niyonsenga Jean Baptiste,bajuririye urukiko rukuru rwa Musanze,uru rubanza rukaba rwari rusubitse incuro 5.
Uruhande rw’abunganira indishyi ku ruhande rw’Umugore wa Nyakwigendera Nzabarankize Ancile ruhagarariwe na Me.Badiga Oscar,Me.Icyitegetse Godelive na Me.Kazeneza Theophile rwagaragaje amakenga y’uburyo Umuhesha w’inkiko Niyonsenga Jean Baptiste,wari warakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri akakirangiza ndetse akaba yarandikiye urukiko ko aretse ubujurire yongeye kugaruka muri uru rubanza ,izo mpungenge bakaba bazeretse urukiko ariko Umucamanza ashimangira ko agumamo nubwo ingingo z’amategeko zitabivugaho kimwe.
Kugaruka kwa Noyonsega Theophile byateye abakurikiranira hafi uru rubanza,kuri bamwe bakavuga ko haba harimo agakino Katari kasobanuka neza cyane ko itegeko ryo mu Rwanda rivuga ko uwaretse ikirego atongera kukigarukamo.
Ndahiro Martin,Dusebeyezu Seraphin bafite urundi rubanza rusa n’uru baburana bakatiwemo igifungo cy’imyaka 5 aho baregwaga n’ubundi guhimba inyandiko za gacaca bagamije gutwara umutungo wa Sinayobye ,aha kandi Ndahiro Martin yaje kuburana ari mu mpuzangano z’abafungwa ku byaha akekwa byo guteza cyamunara imitungo irenga 70 akoresheje n’ubundi uburiganya bwo gucura inyandiko mpimbano aho yafatanyaga na Me.Irakiza Elia wahunze igihugu.
Uwineza Adeline