Ambasaderi w’u Rwanda wungirije mu Muryango w’Abibumbye (Loni), Robert Kayinamura, yatangaje ko iki gihugu cyiteguye kwakira Abanyarwanda batandatu bacumbikiwe by’agateganyo muri Niger babuze ikindi gihugu cyabakira.
Mu Ukuboza 2021 ni bwo Leta ya Niger yakiriye Abanyarwanda umunani bari barimo abarangije igihano n’abagizwe abere, babaga mu nyubako z’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR).
Aba ni Zigiranyirazo Protais, Col Nteziryayo Alphonse, Capt Sagahutu Innocent, Mugiraneza Prosper, Maj Nzuwonemeye François-Xavier, Lt Col Nsengiyumva Anatole na Lt Col Muvunyi Tharcisse.
Muvunyi wabaye umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare yasanzwe yapfiriye mu bwogero tariki ya 10 Kamena 2023, azize uburwayi. Tariki ya 7 Gicurasi 2023, Nsengiyumva na we yasanzwe mu nzu yapfuye. Aba bombi bazize uburwayi.
Imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano kuri uyu wa 11 Kamena 2024, Perezida w’urwego mpuzamahanga rushinzwe gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, yasabye ko iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye.
Uhagarariye Guyana, Malta n’u Busuwisi na bo basabye ibihugu gufasha uru rwego gukemura ikibazo cy’aba Banyarwanda, gusa Ambasaderi Kayinamura yagaragaje ko u Rwanda rusanzwe rwakira abarangije ibihano ndetse n’abagizwe abere ku byaha bya jenoside, bakisanga mu bandi, bityo ko na bo babishatse bataha.
Ambasaderi Kayinamura yagize ati “U Rwanda ruributsa akanama ko mu nama zose zarwo n’ubuyobozi bw’urukiko bwo mu gihe cyashize n’ubu, guverinoma y’u Rwanda yashimangiye kenshi ko aba Banyarwanda bahawe ikaze mu gihugu cyabo. Birajyana na gahunda ya guverinoma, aho ibihumbi by’abagize uruhare muri jenoside barangije igifungo, ubu babana mu mahoro n’abarokotse.
Abasesenguzi mu bya Politiki basanga urwego rukuriye Diplomasi mu Rwanda rwagombye gushyira ingufu muri iki kibazo hakabaho ibiganiro hagati ya Leta ya Niger ndetse na Guverinoma y’uRwanda,uburyo abo Banyarwanda batahukanywa mu rwabyaye bagasubizwa mu buzima musanzwe nkuko byagendekeye Musoni Staton na Maj.Bernard Ntuyahaga barangije ibihano byabo mu Bubiligi no mu Budage.
Mwizerwa Ally