Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki 15 Kamena 2024 nibwo abantu benshi mu Rwanda bagaragaje ibyishimo byo kwinjira bwa mbere muri Stade Amahoro yari imaze igihe ivugurwa aho kuri ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000, ivuye ku bantu 25,000 yakiraga mbere
Mu gikorwa cyiswe “Ihuriro mu Mahoro” cyo kwerekana bwa mbere iyi stade imaze imyaka ibiri ivugururwa, hari hateguwe umukino w’umupira w’amaguru wahuje Rayon Sports na APR FC, amakipe akunzwe kurusha ayandi mu Rwanda, warangiye bose banganyije ubusa ku busa (0 – 0).
Kugeza ku munsi umwe ubanziriza uyu mukino, amatike yo kwinjira yagurirwaga kuri internet ku mafaranga 1,000Frw na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro yaraguzwe arashira hasigara gusa amatike yo mu rwego rwo hejuru yaguraga 125,000Frw, nk’uko byatangajwe na Ministeri y’imikino mu Rwanda.
Igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo akaba cyari icyo kwerekana iyi Sitade mbere y’uko ifungurwa ku mugaragaro mu gikorwa giteganyijwe tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiz umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30.
Kwereka Abanyarwanda iyi stade ivuguruye – ifatwa nka kimwe mu bikorwa remezo by’ingenzi Perezida Paul Kagame yakoze muri manda ye ya gatatu – bikozwe mbere y’ukwezi kumwe ngo habe amatora rusange, aho arimo guhatanira manda ya kane aho cyari cyitabiriwe n’abantu basaga gato ibihumbi 40.
Kwinjira muri iyi Sitade, byasaga n’ibyateguwe nabi ku miryango imwe n’imwe, aho byatumye abafana binjira mu muvundo ukomeye, kuko ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaje ko hari n’ababikomerekeyemo kubera umubyigano wari uhari.
Ubwo iyi stade yatangiraga kuvugururwa mu ntangiriro za 2022, ubuyobozi bwatangaje ko imirimo yo kuvugurura iyi Sitade yose izarangira itwaye Miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda.
Stade Amahoro ya mbere yatashywe mu 1987, kugeza ubu ni yo yari Sitade nini mu Rwanda yaberagaho ibirori bikomeye mu gihugu n’imikino y’ingenzi y’umupira w’amaguru.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, iherutse kumenyesha abashinzwe imikino mu Rwanda ko Sitade Amahoro ivuguruye yujuje ibisabwa byo kwakira amarushanwa ya CAF na FIFA kandi ari “imwe mu ma Sitade meza kuri uyu mugabane”, nk’uko babitangaje.
Uretse ibirori by’umunsi wo kwibohora no kurahira kwa Perezida uzatorwa nyuma y’amatora, mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka biteganijwe ko iyi stade izakira imwe mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abakinnyi bakuze bahagaritse gukina nk’umwuga kigiye kuba bwa mbere mu mateka y’Isi.
Rwandatribune.com