Ubukwe bwo gusezeranira imbere y’Imana ndetse n’inama n’abayobozi ba SADEC nibyo bigenza Gen.Karume wa FDLR I Goma
Gen.Nzabanita Karume n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisilikare na Operasiyo muri FDLR,akaba yarakomanyirijwe na Lonu ndetse amakonti ye ariho miliyoni eshatu z’amadorari akaba yarafunzwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika .
Amakuru yizewe Rwandatribune ifite nuko uyu musilikare amaze iminsi irenga umunane mu mujyi wa Goma, aho yazanywe no gukora mariyaje n’umugore we wabaga mu gihugu cy’Ubuholandi ndetse akaba yaraje no kwitabira inama mpuzabikorwa yahuzaga Abayobozi b’ingabo za Leta ya Congo, abakuriye ingabo za SADEC ndetse n’Abayobozi b’ingabo z’u Burundi zirwana ku ruhande rwa Congo.
Iyi nama kandi iteraniye iGoma kuva ku cyumweru tailiki ya 09 Kamena 2024 irikubera muri Hotel Ihusi isoza imirimo yayo kuwa 12 Kamena, yitabiriwe n’abayobozi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR , ikigenderewe, hagamijwe kurebera hamwe uko ihuriro rifasha ingabo za Leta CONGO n’uburyo zagabanya umuvuduko wa M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Umunyamakuru wacu uri Goma avuga ko ubukwe bwa Jenerali Karume n’umufasha we bwabaye kuwa 6 ushize taliki ya 08 Kamena 2024, bikaba biteganyijwe ko umugore wa Gen.Karume azasubira mu gihugu cy’Ubuholandi mu minsi ya vuba .
Ubufatanye bw’ingabo za leta FARDC n’umutwe wa FDLR bukomeje kwamaganwa n’amahanga ndetse bikaba byarashimangiwe na Perezida wa Amerika Joe Biden afatanyije n’Ubufaransa Emmanuel Macron aho bakomeje gusaba Leta ya Congo Kinshasa kureka ubufatanye n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com